HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE SERIVISI Z’IRANGAMIMERERE

Mu Mirenge igize Akarere hatangijwe icyumweru cyahari serivisi z’irangamimerere, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Irangamimerere ishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa serivisi inoze kandi itagira uwo iheza.” Abaturage basabwa kwitabira serivisi zirimo kwandisha abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere no guseserana mu mategeko kubabana bitemewe n’amategeko

Ni icyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa Mayange, mu Kagari ka Mbyo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025, gitangizwa n’umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard.

Atangiza iki cyumweru, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iki cyumweru kigamije gufasha umuturage kubona ibyangombwa bimufasha kuba umwenegihugu.

Yagize ati: “Iyo tuvuze irangamimerere, ni ukwita cyane cyane kugira ibyangombwa bituranga. Ibyo rero bitangira umuntu akivuka.”

Meya Mutabazi yasabye abaturage kujya bandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere bakivuka ndetse no kwibuka kwanduza uwitabye Imana.

Ati: “Dufatanye abana tubyara tubandikishe kwa muganga bakivuka. Niyo tugize ibyago kandi, umuntu wacu akitaba Imana, tujye tumwandukuza mu bitabo.”

Meya Mutabazi kandi yavuze ko muri iki cyumweru hazanatangwamo serivisi yo gusezerana mu mategeko ku miryango ibana itarasezeranye asaba abaturage kwizitabira izi serivisi.

Muri iki cyumweru cyatangiye tariki ya 11 Kanama 2025 kizageze tariki ya 15 Kanama 2025 kizatangirwamo serivisi zitandukanye zirimo kwandika abana batanditse mu bitabo by'irangamimerere, gusezerana mu mategeko ku miryango ibana itarasezeranye no kwandukuza abitabye Imana.

Hazatangwa kandi ibiganiro bigamije gufasha abaturage gusobanukirwa amategeko byumwihariko arebana n'umuryango n'abantu, kwirinda amakimbirane yo mu ngo no mu miryango.