HATANGIJWE GAHUNDA NZAMURABUSHOBOZI KU BANYESHURI BATASHOBOYE KWIMUKA
Mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Bugesera hatangijwe gahunda nzamurabushobozi, igamije gufasha abana batabonye amanota abemerera kwimuka mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Yvette Imanishimwe, mu kigo cy’amashuri cya GS Munazi, giherereye mu Murenge wa Ruhuha, iteganyijwe gukorwa mu bigo byose by’amashuri byo mu karere.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Yvette Imanishimwe, yasabye abanyeshuri kwitabira iyi gahunda ku gihe, kuyifata nk’amahirwe yo kongera ubushobozi, ndetse no kubaha abarezi bayibafashamo.
Yanibukije abanyeshuri n’abarimu ko isuku ari ingenzi mu myigire n’imyigishirize, anasaba abarezi gukomeza kwita kuri aba bana babafasha gutera intambwe.
Yagize ati: "Iyi gahunda ni amahirwe kuri mwe banyeshuri. Muyifate nk'umwanya mwongeye wo kwiga neza; mukomeze kwita ku isuku, mukubaha abarezi, kandi murye amafunguro yagenwe kugira ngo mubashe kwiga neza."
Gahunda nzamurabushobozi yashyizweho na Leta igamije guteza imbere ireme ry’uburezi no gufasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kudasibira.