HASOJWE UMWIHERERO W’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA BUGESERA
Umwiherero w’iminsi ibiri wahuzaga Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera n'Aafatanyabikorwa wasojwe kuri iki cyumweru, aho abawitabiriye basabwe gushyira mu bikorwa ingamba zafatiwemo hagamijwe guteza imbere Akarere no kunoza imiyoborere ishingiye ku bufatanye n’imiyoborere myiza.
Uyu mwiherero wabereye mu Karere ka Bugesera, witabirwa n’abagize Inama Njyanama, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’abahagaririye abayobozi b’Utugari n’umidugudu, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ni umwiherero ufite insanganyamatisko igira iti: “Uruhare rw’Inama Njyanama, Ubuyobozi n'Abafatanyabikorwa mu kwihutisha Iterambere ry'Akarere” wari ugamije gusuzuma ibyagezweho mu mwaka ushize, gutegura ibikorwa by’umwaka utaha, no gufata ingamba zinoze mu gukemura ibibazo bikigaragara mu nzego zinyuranye.
Mu ijambo rye asoza umwiherero, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, yashimiye abawitabiriye, avuga ko wabaye umwanya mwiza wo kuganira ku ngingo zirebana n’iterambere ry’Akarere n’abaturage bako, asaba buri wese kuzasangiza abandi ibyaganiriwemo n’imyanzuro yafatiwemo.
Yagize ati:“Twagize ibiganiro byimbitse ku byo tugomba gukosora no kongeramo imbaraga. Ibi twiyemeje ntibigomba kuguma mu mpapuro; tugomba kubishyira mu bikorwa kugira ngo abaturage bacu babone impinduka zifatika.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyurahabimana Jeanne, yasabye abitabiriye uyu mwiherero kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu kazi mu rwego rwo kwihutisha serivisi, kwigiranaho mu mikorere no kubishyira mu bikorwa ndetse no guhanga udushya.
Yashimiye kandi Akarere ka Bugesera ko kabaye akambere mu gukoresha neza ingengo y'Imari mu Ntara y'Iburasirazuba.
Yabasabye kandi kurushaho gufata ingamba zigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'Akarere.
Abitabiriye uyu mwiherero biyemeje kugira ubufatanye no gukora nk’ikipe imwe hagamijwe iterambere rirambye ry’Akarere ka Bugesera. Abitabiriye basabwe gushyira mu bikorwa ingamba zafatiwemo, no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo mu buryo bunoze.
Uyu mwiherero w’Inama Njyanama y’akarere n’Abafatanyabikorwa yatangiye tariki 18 Ukwakira 2025 isozwa ku wa 19 Ukwakira 2025.





