HASHYIZWE IBUYE FATIZO AHAGENEWE KWIMURIRWA IMIRYANGO 96 IGITUYE MU KIRWA CYA SHARITA
Guverineri w’Intara y’Ibirasirazuba, Pudence Rubingisa, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashyize ibuye ry’ifatizo ku nzu zigiye kubakwa mu mudugudu wa Kivusha zizatuzwamo imiryango 96 yari igituye mu Kirwa cya Sharita giherereye mu Murenge wa Rweru.
Iki gikorwa cyabaye tariki ya 19 Nzeri 2025, Kibera mu Kagari ka Kivusha mu Murenge wa Rweru ahagiye kwimurirwa iyi miryango.
Aba baturage bagiye kwimurwa mu kirwa cya Sharita nyuma yuko bari basigaye batimuwe mu gihe bagenzi babo bari batuye mu kirwa cya Mazane bimuwe mu mwaka wa 2018, ibyatumaga bahora bavuga ko bagowe n’imibereho yo muri iki kirwa kuko bagorwaga no kubona ibikorwaremezo, kuko nko kugira ngo bareme isoko, babone amashuri y’abana, ubuvuzi n’ibindi nkenerwa byabasabaga kwambuka ikiyaga bakoresheje ubwato.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko uyu mwaka uzarangira abaturage bose batuye mu kirwa cya sharita bamaze kwimurwa.
Yagize ti, “Dufite imiryango iba mu kirwa cya Sharita; twatangiye kujya tuyivanamo, mu minsi ishize twavanyemo imiryango myinshi tuyimurira imusozi, hari hasigayeyo imiryango 96, turi muri gahunda yo kububakira kugira ngo dusoze uyu mwaka bimutse.”
Yakomeje agira ati “Turifuza ko basoza umwaka bari mu Mudugudu wa Kivusha aho turi kububakira. Icyakozwe hamwe na guverineri ni ugutangiza izo nyubako, ni ugushyiraho ibuye fatizo. Ni igikorwa twishakamo ubushobozi nk’Akarere ku bufatanye n’abaturage. “
Mu Karere ka Bugesera habarizwaga ibirwa bibiri byari bituwe n’abaturage, ari byo ikirwa cya Mazane n’icya Sharita. Ubu, ikirwa cya Mazane nta muturage ukihatuye kuko bose bimuriwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Mbuganzeri mu Murenge wa Rweru.
Biteganyijwe ko hazubakwa inzu 48 zo mu bwoko bwa 2 in 1 azuzura atwaye asaga miliyoni 718 z’amafaranga y’u Rwanda.