RWERU: HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UMUGORE WO MU CYARO N'UW'UMWANA W'UMUKOBWA
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Yvette Imanishimwe yifatanyije n’abaturage b’Akarere kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro, ufite insanganyamatsiko igira iti: "Ibidukikije;Ubuzima bwacu" ndetse n'uw'umukobwa byahujwe no gusoza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire.
Ni ibirori ku rwego rw'Akarere byijihirijwe mu Kagari ka Batima, mu Murenge wa Rweru, byitabirwa n’abagize inzego z’abagore kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rw'Akarere, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Yvette Imanishimwe yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umugore wo mu Cyaro irimo kuba ubu yarahawe ijambo mu bikorwa byose mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati:"Ubu umugore wo mu cyaro na we yahawe agaciro, Igihugu kimutekerezaho kandi yegerejwe n'amahirwe yo kwiteza imbere."
Agaruka ku Munsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umukobwa, Visi Meya Imanishimwe, yagaragaje ko Umwana w’umukobwa kera yahezwaga mu gikari, ntagire amahirwe angana n’ay'umuhungu none ubu akaba afite amahirwe angana n’ay’abasaza be “ari nayo mpamvu hashyizweho umunsi wo kuzirikana ibikimubereye inzitizi no gushyiraho ingamba zimufasha kwihuta mu iterambere.”
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Yvette Imanishimwe yashimye intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umugore wo mu Cyaro.
Umuhuzabikorwa Wungirije w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Bugesera, Mukangenzi Ruth, yasabye ba mutima w’urugo kuzirikana no kubungabunga ibidukikije mu bikorwa byabo bya buri munsi ngo kuko ari umusingi w'iterambere n'ubuzima.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo Cyaro n'uw'Umwana w'Umukobwa, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere SAFER RWANDA na GER-RWANDA, abangavu bagera kuri 40 batewe inda zidateganijwe ndetse na ba Mutima w’Urugo, bahawe ibikoresho birimo;Telephone zigezweho (Smartphones) n' imbabura zirondereza ibijanwa kandi zikabungabunga n'ibidukikije,ibigega by'amazi ndetse borozwa n'amatungo magufi.



