IMIHIGO Y’INZEGO ZEGEREJWE ABATURAGE ISHINGIYE KU BYIFUZO BY’ABATURAGE NI UMUSINGI W’ITERAMBERE

Mu rwego rwo gukurikirana imihigo y’inzego zegerejwe abaturage mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Umwali Angelique, yakiriye itsinda rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, riyobowe na Jean Paul Yumva, rije gusuzuma aho imihigo y'Umurenge, Akagari, Umudugudu ndetse n’iy'umuryango y’umwaka wa 2024-2025 igeze yeswa.

Iri tsinda rizamara iminsi ibiri rikurikirana iyi mihigo rizasura Imirenge ya Mayange na Kamabuye, rigere mu Kagari kamwe ndetse risuremo umudugududu umwe n'imiryango ine muri buri Murenge baganire n’abaturage babagaragarize aho bageze bashyira mu bikorwa imihigo y'Umurenge, Akagari, Umudugudu n'Umuryango 2024-2025.

Imihigo y’inzego zegerejwe abaturage ishingiye ku byifuzo by'abaturage no ku cyerekezo cy'iterambere u Rwanda rwihaye, ikaba umusingi w'iterambere ryabo.

Umudugudu, Akagari n'Umurenge byesheje imihigo neza bituma imibereho myiza y'abaturage igerwaho vuba. Kwesa imihigo kwazo bituma imihigo y'uturere nayo igerwaho bityo bikihutisha iterambere ry'Igihugu.