HAMURITSWE UMUSHINGA “ITERAMBERE IWACU PROJECT” UGIYE GUFASHA IMIRYANGO 300 KWIVANA MU BUKENE

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryango wita ku bana batagira kivurira, SoS Children’s Village Rwanda, habaye inama nyunguranabitekerezo yamurikiwemo umushinga “Iterambere Iwacu Project” witezweho gufasha imiryango igera kuri 300 kwivana mu bukene binyuze mu kubaha amahugurwa anyuranye.

Ni inama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, abakozi b’Akarere bafite mu nshingano guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’itsinda ry’Umuryango SoS Children’s Villages Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye Umufatanyabikorwa SoS Children’s Village Rwanda ku gikorwa cyo gufatanya n’Akarere mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, avuga ko kandi uyu mushinga uzafasha Akarere kwesa umuhigo wo gufasha abaturage ibihumbi 5 kwivana mu bukene muri uyu mwaka.

Yagize ati: “Uyu mushinga ni mwiza kuko uzadufasha kwigisha no gushyigikira abaturage bacu mu rugendo rwo kwivana mu bukene; kuko amahugurwa n’ubundi bushobozi bazahabwa muri iyi gahunda bizatworohera kubaherekeza mu kuguma mu murongo w’ubukire ndetse binadufashe kwesa umuhigo dufite wo gufasha abaturage kwivana mu bukene.”

Gakuba Geoge ushinzwe ibikorwa byo gufasha abaturage gukora imishinga ibyara inyungu mu Muryango SoS yavuze ko uyu mushinga uzakorera mu Murenge umwe watoranyijwe n’Akarere mu rwego rwo gukurikirana uko abaturage bazakoresha ubushobozi bazahabwa mu mushinga Iterambere Iwacu Project.

Yagaragaje kandi ko ku bufatanye n’Umushinda GiveDirectly, uyu mushinga ugamije gufasha abagize umuryango ku buryo buri muryango uzajya uhabwa amafaranga angana n’ibihumbi 600 ndetse banahugure bamwe mu bana bo mu miryango itishoboye bahabwe amahugurwa ku myuga itandukanye ndetse banahabwe igishoro cyo gutangira imishinga ibyara inyungu.

Ati: “Duteganya ko muri uyu mushinga tuzafasha imiryango 600 mu turere twa Bugesera na Kamonyi, aho tugiye gufatanya n’inzego z’ibanze guhitamo Umurenge ufite abaturage bafite ubushobozi buke noneho tunafatanye gutoranya imiryango itishoboye 300 muri buri Karere ifashwe by’umwiharika kwivana mu bukene. Muri iyo miryango kandi tuzanafasha abana bagere kuri 520 kwiga imyuga no kubaha igishoro cyo kuyitangira kugira.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatangira gutanga inkunga y’amafaranga ku miryango 300 mu mezi atatu ari imbere nyuma yo guhugurwa no kwigishwa uburyo bwo kwiteza imbere no gucunga neza umutungo.

Umurynago SoS Children’s Village Rwanda usanzwe ufatanya n’Akarere ka Bugesera mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.