Hakenewe ubukangurambaga bwihariye ku babyeyi b’abana bavanywe mu muhanda
Hakenewe ubukangurambaga bwihariye ku babyeyi b’abana bavanywe mu muhanda
Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, mu Murenge wa Musenyi, Akarere ka Bugesera ubu gicumbikiye abana bavanywe mu muhanda bagera kuri 230. Akarere ka Bugesera gafitemo abagera kuri 40.
Hakizimana Jean de Dieu umwana wo mu Mudugudu wa Nyakajuri, Akagari ka Nyagihunika avuga ko impamvu yamuteye kujya mu muhanda ari uko atabonaga ibikoresho by’ishuri bityo bimutera kwigendera. Ndetse ubwo Akarere kageraga mu rugo aho umubyeyi wa Hakizimana atuye kuri tariki ya 26/7/2016, wabonaga nyina adashishikajwe n’uko yongeye kubona umwana we agarutse mu muryango. Hakizimana abajijwe niba umubyeyi we yaramusuye mu gihe cy’amezi 6 yari amaze atari mu rugo, dore ko ikigo ngororamuco kiri mu kagari atuyemo, umwana yavuze ko ntacyo bavuganye cyerekeranye no gutaha.
Akarere kaganiriye na none n’abaturanyi b’umubyeyi wa Hakizimana bavuze ko igihe umwana yagendaga hari inzara idasanzwe mu muryango ndetse n’inzu yari yabaguyeho, bituma umwana yerekeza inzira y’umuhanda.
Nk’uko umugabo ubana n’umubyeyi wa Karekezi Uwihanganye Olivier, nawe wanjywe mu kigo cya Gitagata mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize abyemeza; kugenda kwa Karekezi byatewe na nyina yagendanaga n’abagore b’imico mibi agataha n’ijoro cyane bigatuma umwana nawe aba amugetereje ariko ari hamwe n’abana bo mu muhanda. Iyo ubajije abana benshi bari mu kigo usanga bigaragara ko ababyeyi aribo bafite uruhare runini mu kuzerera kw’abana.
Abana Iradukunda Didier na Camake Raphael bo mu murenge wa Nyamata akagari ka Kayumba, bombi bavukana bo bari bamaze imyaka 4 mu kigo cya Gitagata. Ubwo nyina bamushyikiriza abana be, yasabye ko babasubirana bakazajya babamwoherereza mu gihe cy’ibiruhuko. Ati: rimwe mba ndi gukora mu kabare ahandi mba ndi gukora akazi ko mu rugo cyangwa ko gufasha kubaka amazu, bityo nkaba mbona ntabona umwanya wo kwitaho abo bana”. Yongeyeho ko we afata ifunguro aho yiriwe ariko abana atabajyana aho aca incuro.
N’ubwo ari gahunda ya Leta yo kurerera abana mu miryongo, hari ababyeyi batashaka kwakira abana babo. Ikigaragara nk’uko abana bagorowe babyiyemerera, abana bava mu kigo bishimiye kongera kubona ababyeyi ariko bagera mu miryanga bagasanga impamvu yabateraga kugenda igihari bigatuma bongera kusubira mu muhanda.
Mbere yo gusubizwa mu miryango yabo hamaze gukorwa igenzura n’abashinzwe kwita ku bana bavanywe mu muhanda, umunsi ku wundi bagashyirwa mu Kigo cya Gitagata, biteganywa ko abana bose bashyikirizwa imiryango bakomokamo. Ibyo bikorwa mu rwego rwo kurerera umwana mu muryango.
Mukantare Jacqueline