HAGIYE KWIFASHISHISHWA IKORANABUHANGA MU KWIRINDA IMYUBAKIRE Y'AKAJAGARI
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka no kunoza igenzura ry’imyubakire, Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibijyanye n’Isanzure (Rwanda Space Agency) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga gitanga amakuru ajyanye n’ubumenyi bw’Isi (ESRI Rwanda), bahuguye abayobozi n’abakozi bo ku rwego rw’Akarere n’Imirenge.
Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi inzego z’ibanze mu gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi, hifashishijwe amakuru y’isanzure n’ubumenyi bw’Isi.
Byitezwe ko bizafasha mu kumenya aho ibikorwa by’ubwubatsi biri gukorerwa, kugenzura niba byubahiriza ibisabwa n’amategeko, ndetse no gukumira imyubakire idateganyijwe mu gishushanyombonera cy’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye ubu bufatanye, ashimangira ko iyi gahunda izafasha mu kurushaho gutunganya no gucunga neza imikoreshereze y’ubutaka, hagamijwe kubaka Bugesera izira imyubakire itanoze.
Yagize ati: “Aya mahugurwa azadufasha gukurikirana ibikorwa by’imyubakire mu buryo bugezweho, bikazatuma tugera ku iterambere rirambye rishingiye ku igenamigambi ryiza.”
Umukozi uhagarariye Rwanda Space Agency yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura imyubakire bizafasha kubona amakuru y’ukuri kandi ku gihe, bityo bigafasha ubuyobozi gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.
Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bayitezeho kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, cyane cyane mu kugenzura no gutanga serivisi zinoze zijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.