Ha 650 zo mu kibaya cya mwesa nizo zizahingwaho ibigori.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madamu Mukabaramba Alvera ati :’’Gutangiza igihembwe cy’ihinga ni ukubasaba imbaraga. Ubwo busabe bwahawe abaturage bahinga mu kibaya cya Mwesa kiri mu Murenge wa Mayanga, ubwo hatangizwaga kuri uyu wa 4 taliki 29/9/2016, igihembwe cy’ihinga saison A. Abaturage baturiye ikibaya cya Mwesa gifite ubuso bwa ha 650 bugiye guhingwamo imbuto y’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga saison A. Mu rwego rwo gutanguranwa n’imvura abahinzi bagiriwe inama yo kuba barangije gutera imbuto y’ibigori bitarenze taliki 15/10/2016. Abahinzi bakorera muri koperative bagirwa inama yo gufashanya. Abafite imbaraga bakunganira abafite intege nke kandi bakitabira inama bagirwa n’abafashamyumvire mu birebana n’ubuhinzi. Madamu Mukabaramba ati:’’Imirima itarahingwa hatewe hegitari 8 kuri 650 imirima itarahingwa ni myinshi’’ . Yabasabye kwitaho gutegura kare ubutaka ku buryo imvura igwa bahita batera kugirango bazasarura. Ku birebana n’imbuto y’imyumbati yatubuwe uyu mwaka izahingwa ku buso bwa hegitari 2000. buri Murenge uzatuburirwamo byibura hegitari 20. Mu karere ka Bugesera ubuso bwa hegitari 100 ni bwo bwakoreweho gutubura imbuto y’imyumbati. Indi mbuto y’imyumbati izaterwa, ni imyumbati itagaragaza uburwayi isanzwe iri mu mirima y’abaturage. Mukantare Jacqueline