GUVERINERI W’INTARA Y’IBURASIRAZUBA, PUDENCE RUBINGISA YAFUNGUYE KU MUGARAGARO, UMWIHERERO W’ABAKOZI B'AKARERE,IMIRENGE N'UTUGARI

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Mata 2024, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yafunguye ku mugaragaro, umwiherero w’abakozi b'Akarere,Imirenge n'Utugari ugamije kwisuzuma uruhare rwabo mu Mibereho myiza y'abaturage n'Iterambere rirambye, kongera ubukangurambaga n'ibikorwa binyuranye binyuze mu kunoza inshingano no gutanga serivisi inoze kubabagana.

Ni umwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare Rwanjye mu Mibereho Myiza y’Umuturage n’Iterambere Rirambye”, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko uyu mwiherero wateguwe mu rwego rwo gusuzuma uruhare abakozi b’akarere bagira mu gutanga serivisi ku babagana kugira ngo barebe aho bitagenda neza hanyuma hafatwe ingamba zo kubikemura.

Ati: “Twateguye uyu mwiherero w’abakozi bose b’Akarere; ku cyicaro cy’Akarere, Imirenge n’Utugari kugira ngo mu byukuri twisuzume turebe ibyo tubona bitagenda uko bikwiye kugenda, dufate ingamba twese turi hamwe.”

Guverineri Rubingisa yasabye abawitabiriye gukurikira inyigisho n’ibiganiro bazungukira muri uyu mwiherero kugira ngo babibyaze umusaruro.

Ati: “Tukimara kumva iki gitekerezo cyo gukora umwiherero w’abakozi byaradushimishije. Ariko ndagira ngo basabe gutekereze icyo muzakura muri uyu mwiherero; wibaze icyakuzanye.”

Uyu mwiherero wateguwe n’Akarere ka Bugesera, witabiriwe n’abakozi barenga 400 bo mu tugari n’imirenge yose igize akarere ka Bugesera, wari ugamije kwisuzuma no kurebera hamwe ibitagenda neza kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Uyu mwiherero wateguwe n’Akarere ka Bugesera, witabiriwe n’abakozi barenga 400 bo mu tugari n’imirenge yose igize akarere ka Bugesera.

============================