Guhingisha imashini birahendukira abahinzi bishyizehamwe

Igishanga cya Kibugabuga kingana na ha 150 gihinzeho imboga ku nkengero y’ikiyaga cya cyohoha ya ruguru gihuza abahinzi barenga 300. Bwana Myasiro Perezida wa koperative yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo gusarura inyanya igishanga gihita gihingwamo ibigori. Mu gishanga cya Kibugabuga aho abaturage bo mu Mirenge ya Kamabuye na Ngeruka bahinze inyanya n’ubutunguru mu gihe cy’impeshyi hakoreshejwe moteri zuhira imyaka, noneho barakangurirwa guhingisha imashini. Ni mu gikorwa cyo gukangurira abahinzi guhinga bakoresheje imashini cyiswe mecanazation mu buhinzi. Taliki ya 19/8/2016, Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yakanguriye abahinzi bo mu Mirenge ya Ngeruka na Kamabuye bakorera muri icyo gishanga guhingisha imashini ku butaka buhuje. Ati: “Ibyo bizabahendukira kuberako ubusanzwe guhinga hegitari 1 y’ubutaka busanzwe buhingwa hishyurwa amafaranga ibihumbi 100 naho hegitari 1 y’ubutaka budahingwa igatwara amafaranga ibihumbi 140’’. Indi nyungu yo gukorera hamwe ni ibiciro by’imashini zuhira aho ibiciro by’imashini bigabanyukaho 50% agasonerwa abahinzi. Nk’uko Bwana Myasiro Anastase Perezida wa Cooperative Jya mbere muhinzi ikorera muri icyo gishanga, yabwiye abanyamakurumbere bakoreshaga imashini zuhira 2 ubu bageze ku mashini 50. Madame guverineri w’Intara nawe wari witabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo guhingisha imashini yakanguriye abahinzi kwitaho ibihingwa byatoranyijwe harimo ibigori, imyumbati, n’ibindi. Mukantare Jacqueline