GASHORA: ABATURAGE BA KAGASA BASHYIKIRIJWE IBYANGOMBWA BY’UBUTAKA BAHAWE NA LETA
Mu rwego rwo gukemura ibibazo bishingiye ku butaka, Ubuyobozi w’Akarere ka Bugesera, bwatanze ibyangombwa by’ubutaka ku baturage bari bafite ikibazo cyo kutagira ibyangombwa by’ubutaka buherereye i Kagasa mu Murenge wa Gashora bahawe na Lata bashimira ubuyobozi.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2024, nibwo binyuze mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Ramiro, mu Murenge wa Gashora, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashyikirije abaturage ku mugaragaro ibyangombwa by'ubutaka by'ibibanza bemerewe na Leta hashingiwe ku makuru batanze.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gufasha Ubuyobozi bw’Akarere kumenya amakuru ajyanye n’ikibazo cy’ubutaka Leta yahaye abaturage. Yagaragaje ko kandi uruhare rw’abaturage rwashingiweho mu gufata icyemezo mu gukemura iki kibazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukangurira abaturage gukoresha neza igishushanyo mbonera cy'Akarere cy'imikoreshereze y'ubutaka, kwirinda imyubakire y'akajagari no gukoresha ubutaka icyo butagenewe.
Muri iki Cyumweru kandi ku bufanye n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), hari gukorwa ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage amakimbirane ashingiye ku butaka ndetse n’uburyo bwo kuyirinda. Hazakirwa kandi hanakemurwe ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka birimo; ashingiye ku ibarura rusange ry'ubutaka, imbibi, izungura n'irage.
Muri gikorwa cyo gutanga ibyangombwa, abaturage bagera kuri 20 batuye mu Kagari ka Ramiro nibo bashyikirijwe ibyangombwa by’ubutaka bahawe na Leta.


