DR. MUNYABURANGA YARAHIRIYE KUYOBORA PSF-BUGESERA YIYEMEJE GUTEZA IMBERE ISHORAMARI RISHINGIYE KU NYUNGU Z’ABATURAGE
Dr. Munyaburanga Edouard yarahiriye kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Bugesera ndetse aninjira mu Nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, ashimangira ko azashyira imbere iterambere ry’abaturage binyuze mu gukangurira abikorera guhindura imyumvire ku ishoramari.
Ni umuhango wabaye ku wa 19 Werurwe 2026 ku biro by’Akarere ka Bugesera witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, Perezida w’Inama Njyanama Munyazikwiye Faustin ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard.
Nyuma yo kurahira, Dr. Munyaburanga yavuze ko azibanda ku gushishikariza abikorera kumva ko ishoramari rigamije inyungu z’abaturage bose, aho kuba inyungu bwite gusa. Yagaragaje ko imyumvire yo “kwikorera” ishobora gutuma bamwe batita ku nshingano zirimo kwishyura imisoro no kubahiriza uburenganzira bw’abakozi.
Yagize ati: “Njyewe muri iyi manda nzifuza gukoresha abashoramari n’abacuruzi dukangurire bagenzi bacu b’abacuruzi twumve ko tutari abikorera. Kumva ko uri uwikorera biguha bwa burenganzira bwo gufata nabi no kwiba imisoro. Iyo mu mutwe wawe ufitemo nk’uwikorera, ibintu byose ushaka kubyikwizaho kandi iyo misoro yose niyo ifasha za nzego zose kugira ngo zishobore gukora.”
Yanijeje ko azaharanira kunoza imikoranire hagati y’abikorera n’inzego za Leta, ndetse no guteza imbere Umujyi wa Nyamata kugira ngo urusheho gukurura abashoramari no gutanga ubuzima bwiza ku bawutuye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yagaragaje ko ishoramari ry’abikorera mu Karere ka Bugesera ari igipimo cyiza cy’ishoramari ry’Intara y’Iburasirazuba, asaba abikorera kubyaza umusaruro amahirwe ari muri aka Karere.
Ati: “Ishoramari rya Bugesera niho iry’Intara y’Iburasirazuba rishingiye kuko niho uri busange ubukerarugendo, uburezi, ubuhahirane n’ubucuruzi. Rero hageze igihe tugomba gufatiraho ibyiza twagezeho, kandi ni igihe cyo gusabwa imbaraga zo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Bugesera no guhuza izo mbaraga.”
Imibare igaragaza ko mu myaka 10 ishize, Akarere ka Bugesera kavuye ku kwinjiza miliyoni 200 Frw ku mwaka mu misoro kagera kuri miliyari 6 Frw, kakaba gafite intego yo kurenga miliyari 8 Frw mu myaka iri imbere.








