DR. MUNYABURANGA EDOUARD YATOREWE KUYOBORA PSF I BUGESERA

Dr. Munyaburanga Edouard, rwiyemezamirimo mu burezi akaba na nyiri Highland School, yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Bugesera, asimbuye Asiimwe Joanna utongeye kwiyamamaza.

Aya matora yabaye ku wa 09 Werurwe 2026 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Bugesera, aho hatorewe abagize Komite Nyobozi n’Akanama Nkemurampaka ku rwego rw’Akarere.

Nyuma yo gutorwa, Dr. Munyaburanga yavuze ko azashyira imbere kureshya abashoramari banini kugira ngo bashore imari muri Bugesera, anashimangira ko abikorera bakwiye gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.

Ati: “Iterambere ryacu rishingira ku guteza imbere abandi. Tugomba kumva ko ibyo dukora bigirira Abanyarwanda akamaro mbere na mbere.”

Yijeje ubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere mu guteza imbere PSF n’ubukungu bw’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimye uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’akarere, abizeza ubufatanye mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Turabishimiye kandi turabizeza ubufatanye kuko iterambere ry’Akarere ritarimo ibyiciro bikagize ntabwo riba ryuzuye. Ntabwo wavuga ngo Akarere kateye imbere cyane PSF iri inyuma.”

Komite Nyobozi nshya igizwe na Dr. Munyaburanga Edouard (Perezida), Musabyimana Jean Baptiste (Visi Perezida wa mbere) na Niyoyita Peace (Visi Perezida wa kabiri), mu gihe Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu barindwi barimo Niyomugabo Nicolas, Muhizi Patrick, Mahoro Isaac, Mukamisha Annet, Karasira Wensislas, Kayitesi Cecile na Umutoni Noella.