Byinshi bizamenyekana mu cyumweru cyahariwe ibijyanye n’ubutaka

Byinshi bizamenyekana mu cyumweru cyahariwe ibijyanye n’ubutaka ‘’Uko ibibazo byaba bikomeye kose, igihe bimaze icyo aricyo cyose ntibirusha imbaraga ubuyobozi’’ Ibyo ni ibyavuzwe na Bwana Ruzindaza umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu kuri uyu wa mbere taliki 23/5/2016 umunsi wo gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga ku bijyanye n’ubutaka. Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera. Abafite ubutaka batarabona ibyangombwa byemeza ko ubutaka ari ubwabo bahariwe iki cyumweru kugira bahabwe ubujyanama ku bijyanye n’ibyo batujuje. Umuturage Rugambwa Vincent waturutse mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera yakorewe icyangombwa cy’ubutaka bwo guturamo ku munsi wa mbere w’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku butaka. Rugambwa Vincent umwe mu bazungura ba Sekanunguri Thadeyo wabonye icyangombwa cy’ubutaka bwe yari yarabujijwe n’uko isambu yari iyo umuryango wose hagomba kuboneka uruhande rwa buri muzungura bityo bigasaba ko bacamo ibibanza biginewe guturamo. Ubwo butaka bwanditswe buvanywe mu isambu igenewe umuryango wa Sekanunguri Thadeyo ariwe nyira ubutaka. Dr Nkurunziza Emmanuel umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe umutungo kamere akaba n’umubitsi mukuru w’impapurompamo z’ubutaka yemeza ko kugira icyangombwa cy’ubutaka bifasha kwitezimbere kuko bishoboza nyira ubutaka gusaba inguzanyo muri banki yifashishije icyo cyangombwa. Undi mumaro wo gutunga icyangombwa cy’ubutaka igihugu gitera imbere kuko bimufasha kumenya umusoro ugomba gutangwa ku butaka. Dr Nkurunziza yavuze ayo magambo akurije ku mpamvu zituma abantu badafite ibyangombwa by’ubutaka. Ati: ‘’hari ibyangombwa by’ubutaka byatinze mu kagari banyirabyo batatanze amafaranga 1000 Fr basabwaga, hari uwiyandikishijeho isambu yari ashinzwe kuyicyunga gusa, hari abandi bataye impapuro zigaragaza ko babarurirwe ubutaka ; abo bose barasabwa kugisha inama icyo bakora kugirango nyira ubutaka ahabwe icyangombwa cye’’. Bwana Muvara Pothin Umubitsi w’impapurompamo wungirije mu Ntara y’iburasirazuba yemeza ko kubona ibyangombwa by’ubutaka bikuraho amakimbirane bigafasha Leta iba yatanze byinshi kugirango ubutaka buhabwe ibyangombwa hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage. Abagira inama Dr Nkurunziza yabwiye abaturage ba Ruhuha ko mu buryo bwo koroshya serivise ihabwa umuturage kandi neza abaturage basabwa kuvugisha ukuri uko ikibazo giteye kugirango ubusobanuro nyira ikibazo azahabwa kimufashe kubona icyangombwa cy’ubutaka. Ibyo nibyo byatumye ikibazo cy’isambu ya Sekanunguri Thadeyo kibonerwa igisubizo. Asobanura impamvu umuryango wa Sekanunguri Thadeyo wari warananiwe kugabana ubwo butaka Rugambwa Vincent yasobanuriye abanjyanama ku bijyanye n’ubutaka uko ikibazo cyatumye atabonera icyangombwa cy’ubutaka bwe ku igihe giteye. Rugambwa yasobanuye ko umuryango we washatse kugabana isambu ya se nk’abazungura kugirango umwe mu bazungurabe abone ubwe butaka , havuka ikibazo cyo kutumvikana ku buryo bose baboneka. Guhera taliki ya 23/5/2016, Ubashinzwe ubujyanama ku birebana n’ubutaka bakorera mu biro by’Akagari ka ruhuha hagasuzumirwa ibyangombwa by’ubutaka. Abakozi bashinzwe Serivisi z’ubutaka ku rwego rw’Intara, Akarere n’umurenge bazaba bahari mu rwego rwo gufasha abaturage, hari n’imodoka irimo ibyangombwa byose bisabwa kugirango umuturage abone icyangombwa cy’ubutaka bwe. Uzaba yujuje ibyo amategeko ateganya agende atwaye icyangombwa mu gihe nta nzitizi zikeneye ubundi bufasha bumusaba kwifashisha izindi nzego cyagaragaye mu nama yagiriwe. Mukantare Jacqueline