Buri mwana ufite imyaka itatu ararebwa n’irerero
Muri gahunda mbonezamikurire, ku wa 15 kamena 2018, hakozwe ubukangurambaga kuri gahunda y’irerero.
Irerero rya Kagasa mu murenge wa Ngeruka ryaremewe. Igikorwa cyakorerwe mu murenge wa Ngeruka hatangwa ibikoresho byo mugikoni n’ibiryo hagamijwe gutoza ababyeyi guteka indyo yuzuye n’inka izakamirwa abana. Mu bikoresho byatanzwe harimo n’ibikinisho bigamije kurera umwana neza; ibikinisho, ibiribwa n’ibindi.
Mu butumwa bwahawe ababyeyi Bamurange Appollinarie ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Bugesera yibukije ababyeyi ko irerero ari iryabo. Bamurenge yasabye ababyeyi kunoza imikorere y’irerero bitabira ibikorwa bihateganyirijwe.
Irerero rikorera ku rwego rw’umudugudu. Iyo gahunda y’irerero irareba buri mwana ugejeje imyaka itatu.