BUGESERA: URWEGO RWUNGANIRA AKARERE MU BY'UMUTEKANO (DASSO) RWAHAYE UMURYANGO UTISHOBOYE INZU RWAWUBAKIYE
Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Gashyantare 2025, Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard, yatashye ku mugaragaro inzu yubakiwe umuryango wa Ngendahayo Aloys na Reranabo Anastasia bubakiwe n’abagize urwego rwunganira Akarere mu mutekano (DASSO), mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Uyu murynago wa Ngendahayo Aloys wahawe inzu, atuye mu Murenge wa Shyara mu kagari ka Nziranziza, afite ubumuga bw’ingingo bwo kuba yaracitse ukuguru, yashimiye urwego rwa DASSO avuga ko yongeye kugira icyizere cy’ubuzima ndetse .
Ati: “Byanshimishije kuko byampaye icyizere cy’ubuzima kuko sinagiraga aho mba, ariko biragaragara ko ubuzima bwanjye bugisigasirwa. Rero nanjye nzakomeza kuyifata neza ntisenyuke kuko ibizasenyuka nzagerageza kubyishyiriraho.”
Ibi kandi, Ngendahayo abihuriraho n’umugore we, Reranabo Anastasia,uavuga ko kutagita aho kuba byabagiragaho ingaruka nyinshi zirimo kunyagirirwa mu nzu ishaje babagamo ndetse no kugira impungenge z’uko yashoboraga kubagwaho.
Umuhuzabikorwa w'Urwego rwunganira Akarere mu mutekano, mu Karere ka Bugesera Bagambiki Donat, yagaragaje ko iki gikorwa cyo kubakira inzu uyu muryango, babikoze mu rwego rwo kuwufasha kubona umutekano w’aho kuba no gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’Igihugu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Umutekano ni ikintu kigari gifata ubuzima bwa buri munsi. Umuturage rero udafite aho aryama, icyo arya, ativuza; ntabwo wavuga ko afite umutekano kuko hari iby’ibanze agomba kuba afite kugira ngo abe atekanye, birimo n’icumbi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yashimiye urwego rwa DASSO ku gikorwa cy’umutima bagize wo gufatanya n’Ubuyobozi b’Akarere mu kubakira abaturage batishoboye bakabona aho kuba.
Ati: “Kuba abantu bishyira hamwe nk’abakozi ubundi bashinzwe umutekano, bakabona ko umutekano w’umuturage uhera mu kuba afite n’aho aba n’icumbi, bakabigiramo n’uruhare buri mwaka bakabikora; ni igikorwa cyiza. Guha uyu muryango icumbi rero bibahaye icyizere cy’ubuzima n’imbaraga zo gukomeza gukora bakiteza imbere.”
Mu Karere ka Bugesera, abagize urwego rwa DASSO buri mwaka bakora igikorwa cyo kubakira umuturage umwe utishoboye, aho muri uyu mwaka bubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni 3.2 Frw ndetse bakanoroza inka uyu muryango bubakiye inzu. Ni mu gihe muri uyu mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2024-2025, hateganijwe ko mu Karere imiryango 50 itishoboye izubakirwa inzu zo guturamo mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yashimiye urwego rwa DASSO ku gikorwa cy’umutima bagize wo gufatanya n’Ubuyobozi b’Akarere mu kubakira abaturage batishoboye.

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Bugesera Bagambiki Donat, yagaragaje ko iki gikorwa cyo kubakira inzu uyu muryango, biri mu rwego rwo kuwufasha kubona umutekano w’aho kuba.

