BUGESERA: URUBYIRUKO RUSHOJE AMASHURI YISUMBUYE RWATANGIYE ITORERO
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yashimye uko urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye, imyuga n’ubumenyingiro rufite inyota yo gukurikirana inyigisho z’amasomo y’ubutore mu Itorero Inkomezabigwi icyiciro cya 12.
Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, mu gikorwa cyo gutangiza Itorero Inkomezabigwi icyiciro cya 12 mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata.
Ni igikorwa kitabiriwe na Gverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard inzego z’umutekano, abayobozi batandukanye ndetse n’urubyiruko rushoje amashuri yisumbuye.
Mu butumwa Guverineri Rubingisa yahaye uru rubyiruko bwagarutse ku kamaro kwitabira itorero, agaragaza ko urubyiruko rwaryitabiriye ruzarushaho gusobamukirwa icyerekezo cy’Igihugu.
Yagize ati: “Ndabashimira ko mwitabiriye itorero kugira ngo dutangire umwaka mushya dufite impamba y’amasomo y’ubutore byiyongera ku masomo mwavanye mu ishuri. Ibiganiro muzahabwa kandi bibungura ubumenyi, mugasobanukirwa icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rwanyu mu iterambere ryacyo.”
Bamwe mu banyeshuri basoje amashuri yisumbuye bitabiriye Itorero, bavuze ko bafite ubushake bwo kumenya amasomo atangirwa mu Itorero ngo kuko azabafasha kurushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu n’uburyo bagira uruhare mu iterambere ryacyo.
Mu karere ka Bugesera hateganywa kwitabira urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri (2,057). Iri torero rikazabera mu mirenge yose igize akarere ka Bugesera.
Guverineri w'Intara y'Ibirasirazuba, Pudence Rubingisa atangiza Itorero Inkomezabigwi icyiciro cya 12, mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata.

