BUGESERA: UMUJYI WA NYAMATA URI KUBAKWAMO IMIHANDA YA KABURIMBO IRESHYA NA KIROMETERO 2.1
Mu mujyi wa Nyamata hari kubakwa imihanda yunganira umuhanda munini wa kaburimbo, Kigali-Nemba, ikaba yitezweho kuba igisubizo mu kugaragaza ubwiza bw’umujyi wa Nyamata mu isuku n’isukura ndetse no korohereza abawutemberamo.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, nibwo muri uyu mujyi hatangiye kubakwa uduce tumwe na tumwe tw’imihanda ndetse ubu imirimo yo gushyiramo kaburimbo ikaba irimbanyije.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, agaragaza ko iyi mihanda izongerera ubwiza Umujyi wa Nyamata.
Ati: “Imihanda iri kubakwa mu Mujyi wa Nyamata, ni ku bufatanye na koperasiyo y’Ababirigi, Enabel, ikaba iri kubakwa na NPD COTRACO, ubona ko igiye kuvugurura umujyi wa Nyamata ikahagira heza kurushaho, ikanatuma n’abahafite amazu nabo bavugurura bijyanye na kaburimbo ihaje.”
Meya Mutabazi akomeza avuga ko uretse iyi mihanda iri mu mjyi wa Nyamata hari n’undi mushinga munini wo kubaka imihanda ibiri; uwa Gahembe-Kindama n’uwa Arete-Amasangano wo mu Murenge wa Ntarama.
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard aherutse kugirana n’itangazamakuru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Bugesera mu Rugendo rw'Iterambere," yagaragaje imishinga minini Akarere gafite irimo gushyirwa mu bikorwa no gukurikirana, iyi ikaba irimo, inzu y’ababyeyi yubakwa mu bitaro bya Nyamata, Ikigo Nderabuzima cya Nyamata kigiye kuvugururwa, ikigo cy’Urubyiruko n’ibindi. Ibi byose bikazakorwa mu rwego rwo guhindura isura y'umujyi wa Nyamata ndetse no kwegereza ibikorwaremezo abaturage b’akarere ka Bugesera.
Biteganijwe ko iyi mihanda ya Kaburimo iri kubakwa mu mujyi wa Nyamata iri mu mihigo y’Akarere kazesa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024-2025.


