BUGESERA: UBUYOBOZI BWASUYE IMISHINGA YO KUBAKA IKIGO CY’URUBYIRUKO N’INZU Y’ABABYEYI YUBAKWA MU BITARO BYA NYAMATA

Abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imishinga yo kubaka Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamata ndetse n’Inzu y’Ababyeyi n’Abana iri kubakwa mu bitaro bya Nyamata, kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, basuye ibikorwa by’iyi mishanga mu rwego rwo kurebera hamwe aho bigeze bishyirwa mu bikorwa no kureba ahakwiye kongerwa imbaraga kugira ngo byuzure bitangire gutanga serivisi ku baturage b’Akarere ka Bugesera.

Ni igikorwa kitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig. Gen. Célestin Kanyamahanga, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Imbuto Foundation, Elodie Shami, bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’abandi.

Igikorwa cyo gusura iyi mishanga bagitangiriye ahari kubakwa Ikigo cy’Urubyuruko cya Nyamata, bareba uko ibikorwa byo kucyubaka byatangiye n’igihe bisasorezwa, aho kizaba gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zinyuranye zigenewe urubyiruko, zirimo; kubafasha kwiga imishinga ibyara inyugu no kuyikorwa, kuzamura impano z’abakiri bato mu mikino itandukanye ndetse n’imyidagaduro inyuranye, gutanga inyigisho zigenewe urubyiruko zigamije kurushyigigira no kurutoza indangagaciro nyarwanda zibafasha kwigira no kugira umuco wo gukunda igihugu ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bizajya bikorerwa muri iki kigo cy’urubyiruko.

Nyuma yo gusura iki Kigo, bari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zackee, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Imiturire, Dr. Alphonse Rukaburandekwe, basuye banatemberezwa mu Nzu y’Ababyeyi n’Abana iri kubakwa mu Bitaro bya Nyamata yitezweho kugabanya umubare w’ubucucike bw’ababyeyi babyariraga muri ibi bitaro bya Nyamata bitewe n’ubuto bw’iyo bakirirwagamo.

Aba bayobozi bashimye aho imirimo yo kubaka inzu y’ababyeyi n’abana igeze banakemura imbogamizi zarimo, basaba ko imirimo isigaye yakwihutishwa kugira ngo abaturage batangire kuyihererwamo serivisi.

Iyi nzu y’ababyeyi n’abana iri kubakwa mu Bitaro bya Nyamata, izaba igizwe n’ahakirirwa ababyeyi, aho babyarira, aho bategerereza, aho babagirwa, ahashyirwa ababyeyi bamaze kubyara, aho baruhukira, ahakirirwa ababyeyi baje barembye cyane ndetse n’igice ababyeyi basanzwe barwaye bazajya bavurirwamo. Izaba kandi ifite igice kizajya gifashirizwamo abana bavutse batagejeje igihe n’abavutse bafite ibibazo. Hari igice cy’aho ababyeyi bonkereza abana bakahakamira amashereka akabikwa neza n’ibindi.

Ibitaro bya Nyamata byakira ababyeyi baturuka ku bigo nderabuzima 15 biri mu karere ka Bugesera n’ibindi bibiri birimo ikigo nderabuzima cya Gahanga n’icya Rukumberi.

Nibura buri kwezi ikigereranyo cyerekana ko ibitaro bya Nyamata bibyaza ababyeyi 600, washyiraho abahivuriza ugasanga nibura buri kwezi bakira ababyeyi 1000.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINADEF, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Imbuto Foundation, Elodie Shami bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard basuye ahari kubakwa Ikigo cy'Urubyiruko cya Nyamata (Nyamata Youth Hub)

Nyuma yo gusura iki Kigo, bari kumwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Iyakaremye Zackee ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza Imbere Imiturire, Dr.Alphonse Rukaburandekwe basuye inzu y'ababyeyi n'abana iri kubakwa mu Bitaro bya Nyamata

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami (ibumoso), Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zackee, (iburyo) basuye Inzu y’Ababyeyi n’Abana iri kubakwa mu Bitaro bya Nyamata

Imirimo yo kubaka Inzu y'Ababyeyi n'Abana mu Bitaro bya Nyamata, iri kubakwa ku nkunga ya Imbuto Faundation, igeze ahashimishije ku buryo  mu gihe cya vuba ababyeyi n'abana batangira kuyihererwamo serivisi