Bugesera mukwishakamo ibisubizo
Bugesera mukwishakamo ibisubizo
Mu imurikabikorwa ryo kuwa 13 ukwakira 2017 Hafashimana Diogene na Nitegeka Julien bagaragaje udushya mu buhinzi buhindura abaturage
mu rwego rwo kugeza ku baturage b’Akarere ka Bugesera ibijumba bikungahaye kuri vitamin A imbuto y’ibijumba bya oranje bikungahaye muri iyo vitamine irakwirakwizwa mu mirenge igize akarere ka Bugesera.
Nitegeka Julien agronome ushinzwe gukwirakwiza iyo mbuto y’ibijumba avuga ko hari abaturage batoranyijwe kugirango batubura iyo mbuto y’ibijumba. Abo baturage bagomba kuba bafite imirima ishobora kuvomererwa kugirango imigozi idahura n’izuba.
Nitegeka avuga ko Ku ikubitiro, ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima, iyo migozi ihabwa imiryango irimo abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu. Nitegeka akomeza avuga ko abandi baturage ibageraho biturutse kuri abo bahinga mu gishanga no mu nkengero zacyo.
indi mbuto irimo gukwirakwizwa mu baturage ni imbuto y’ibishyimbo nk’imyaka irumbura ubutaka. Hafashimana Diogene umufashamyumvire muri ubwo buhinzi bw’ibishyimbo buvangwa n’imyaka bukaba imfumbire irumbura ubutaka, avugako bafite imirima itandatu yigishirizwamo ubwo buhinzi mu rwego rwo kugeza ubwo bumenyi kuri benshi . Ibyo bishyimbo bituburirwa mu mirima y’abaturage, mu gihe cy’isarura abagize uruhare mu ihinga bajyana imbuto nabo bagafasha abandi bityo ifumbire y’imborera ikagera kuri benshi