BUGESERA: MEYA MUTABAZI YAGARAGAJE KO IMIBANIRE MYIZA MU MURYANGO ARI INZIRA NZIZA YO KUGERA KU BUMWE N’UBUDAHERANWA

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yagaragaje ko imibanire myiza mu muryango ari inzira nziza yo kugera ku bumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda, asaba abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo, ahubwo bakarushaho gusobanurira abakiri bato indangagaciro zo gukunda igihugu.


Ibi yabikanguriye abaturage bo mu Murenge wa Kamabuye mu Kagari ka Kampeka kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, gufite insanganyamatsiko igira iti: “Indangagaciro na Kirazira, Isôoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda”
Meya Mutabazi yagaragaje ko ababyeyi bagomba kurushaho gusobanurira abana babo indangagaciro zo gukunda igihugu.
Ati: “Indangagaciro zo gukunda igihugu dukwiye kurushaho kuzisobanurira urubyiruko, ariko narwo rugakomeza gushaka amakuru, rugasoma kugira ngo basobanukirwe no gukunda igihugu kuko nibo bagifite mu gihe kizaza.”


Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda cyagiye kizamuka muri 2020 cyageze kuri 94.7%. Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE muri 2023 bugaragaza kandi ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwgo rw’inzego buri ku kigero cya 92%.