Bugesera icyeye, itekanye kandi iteye imbere

Smart Bugesera bivuze Bugesera bwishimiwe n’abahatuye: Bugesera ifite isuku, itekanye kandi iteye imbere.

Urubyiruko rw’abakorerabushake 435, abakozi b’utugari 71 bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu n’aba DASSO ku rwego rw’imirenge bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe agamije kubongerera ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’isukura. Aya mahugurwa yafunguwe na Mayor Mutabazi Richard yitabiriwe n'inzego z'umutekano n'abandi bayobozi. Muri aya mahugurwa inzego z'umutekano zafashe umwanya zibutsa uruhare abaturage basabwa mu kwirindira umutekano hagamijwe kugira Bugesera Icyeye, itekanye kandi Iteye imbere.

Bwana Cyubahiro Clement yibukije abakorerabushake bafasha inzego z'ubuyobozi gukurikirana isuku n'isukura  n'indi mirimo ijyanye na Smart Bugesera (Bugesera icyeye, itekanye kandi iteye imbere) ko icyo basabwa ari ubufatanye n'ubuyobozi kugeza Akarere aho kishimirwa  n'abagatuye

Abahuguwe bemeza ko bari mu bikorwa byinshi bigamije kwihutisha gahunda za leta bakavuga ko uruhare rwabo ari urwo ubukangurambaga bukorwa ari ubwihariye cyangwa n’ahandi hahuriye abantu benshi; mu nteko z’abaturage.