BUGESERA: HIJIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGEZE MU ZABUKURU, ABATURAGE BASABWA GUTEGANYIRIZA EJO HAZAZA
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Yvette Imanishimwe, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ntarama, mu Kagari ka Kibungo, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru, asaba abaturage gukomeza kwizigamira kugira ngo bazagire amasaziro meza.
Ibi yabigarutseho, ku wa 01 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Amasaziro meza, Ishema ry'Abageze mu Zabukuru".
Ni umunsi wizihizwa mu Rwanda ndetse no ku Isi yose’isi yose, ukarangwa n’ibikorwa bitandukanye birengera abakuze hagamijwe kuzirikana no kwita ku bageze mu zabukuru cyane cyane abatishoboye.
Mu kwizihiza uyu munsi, hibanzwe ku butumwa bukangurira abaturage gukora ibikorwa bizatuma abakuze no mu gihe cy’izabukuru babaho neza birimo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, kwibumbira mu makoperative ndetse no gukora bakiteza imbere.
Uhagarariye abageze mu zabukuru mu Karere ka Bugesera, Munyankore Jean Baptiste, yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere n'igihugu ku ruhare bugira mu guteza imbere no kwita ku bageze mu zabukuru, birimo na gahunda ya Gira Inka na VUP, kubakirwa inzu bikorerwa abageze mu zabukuru batishoboye n’ibindi, asaba abakiri bato gukunda Igihugu no kurangwa n'indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Yvette Imanishimwe, yasabye abageze mu zabukuru ndetse n’abaturage muri rusange, gukomeza gusigasira amateka, kubaka igihugu kandi baharanira gutera imbere no kugira umuryango utekanye.
“Dukomeze dusigasira amateka y’igihugu cyacu, twubaka igihugu duharanira gutera imbere. Duharanire kugira umuryango mwiza uteye imbere kandi utekanye bizadufasha kugira ngo nitunasaza, tuzasaze wa muryango ugihagaze neza.”
Visi Meya Imanishimwe kandi, yanashishikarije abageze mu zabukuru gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu; gushishikariza abakiri bato gutegura izabukuru bitabira umurimo bakibuka no kwiteganyiriza ejo hazaza no gufasha abakuze gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse no kuzirikana ko abageze mu zabukuru ari umurage ndangamuco nyarwanda.

Umunsi Mpuzamahaga w’Abageze mu Zabukuru wemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 01 Ukwakira 1990, utangira kwizihizwa mu rwego mpuzamahanga tariki ya 01 Ukwakira 1991.
U Rwanda nk’igihugu giharanira iterambere ridaheza n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abageze mu zabukuru rwatangiye kuwizihizwa mu mwaka wa 2000.
Kwizihiza uyu munsi mu Karere ka Bugesera, byaranzwe no kuremera abageze mu zabukuru b’amikiro make, bahabwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi.
