Bugesera Fc yatsinze Kiyovu

Ikipe y’umupira y’akarere ka Bugesera, Bugesera Fc yatsinze Kiyovu Sport Club ku munsi wa Karindwi wa shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru (Azam Rwanda Premier League).Uyu mukino wabereye kuri sitade y’aka karere kuwa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2018.

Warangiye ari igitego kimwe cya Bugesera Fc ku busa bwa Kiyovu yari iherutse gutsinda Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino iyi kipe yaherukaga gukina. Kuba iyi kipe yari iherutse gutsinda Rayon Sports byashyiraga igitutu kuri Bugesera.

Iki gitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain wateye umupira wari uvuye muri koroneri yatewe ku munota wa 44 w’umukino.

Umutoza wa Bugesera FC, Seninga Innocent yavuze ko yishimira inkunga akarere gatera iyi kipe, iyishoboza gutsinda muri iyi shampiyona.

Ati “Ni intsinzi twashakaga cyane ko muri gahunda twari dufite harimo guha ibyishimo abanya- Bugesera…. ni urugamba rwari rukomeye cyane.”

Yongeyeho ati “Bugesera tubayeho neza, nta kibazo dufite, Akarere karadufasha ibyo dukeneye byose tukabibona ku gihe, binatuma twitwara neza dufatanyije n’abafana.”

Asoza avuga ko habonetse ubushobozi byabafasha kugura nk’abakinnyi babiri cyangwa batatu bafasha iyi kipe azakomeza kubakira ku bakiri bato.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, Bugesera iri ku mwanya wa 5 n’amanota 11. Iyi kipe imaze gutsinda imikino 3, inganya 2, itsindwa indi 2.