Bugesera ; Abaterankunga bitabiriye igikorwa cy’umuganda
Bugesera ; Abaterankunga bitabiriye igikorwa cy’umuganda
Abaterankunga banyuranye bifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Murama Umurenge wa Nyamata mu gikorwa cyo kubaka inzu y’umukecuru itishoboye. Umukecuru warokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 utagiraga aho kuba.
Ishyirahamwe ry’abafundi(STEKOMA) bakomoka mu karere ka Bugesera biyemeje gutanga umusanzu wabo bubakira abatishoboye. NTEZIMANA Aphrodice yabitangaje ubwo bari mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi uzoza ukwezi kwa 5. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 28/5/2016, mu kagari ka Murama mu murenge wa Nyamata. Iryo shyirahamwe ryiyemeje kurangiza inzu y’umukecuru warokotse genocide yakorewe abatutsi utagiraga aho kuba, utuye muri ako kagari.
Abandi bafatanyabikorwa bibumbiye muri association ukuri kuganze, bahagarariwe na KAYINAMURA Didace uyobora association UKURI kuganze ari kumwe n’abaterankunga baturutse muri Amerika mu ishuri rya Pennsylvania University, bayobowe na Prof.Catherine, batanze inkunga y’amafaranga 2.000.0000 F. Iyo nkunga azafasha mu bikorwa byo kubakira abacitse ku icumu bo mu Karere ka Bugesera. Nk’uko NSANZUMUHIRE Emmanuel umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yabitangarije abaturage bitabiriye icyo gikorwa cy’umuganda ; amabati yo gusakara nayo arahari. Ibyo bitanga icyizereko ko imbogamizi zirebana n’ubushobozi bwo kubakira abacitse ku icumu zibonewe igisubizo.
Mukantare Jacqueline