Bugesera: Abahatuye bagiye kugezwaho amazi meza ahagije
Amazi y’uruganda rwa kanyonyomba rurimo gutanga 10,000 m3 z’amazi amaze kugezwa ku baturage b’umurenge wa Gashora. Imirimo iteganyijwe ni uguhuza imiyoboro isanzwe y’amazi kugirango amazi abe yagera aho atageraga.
Mu rwego rwo kuyageza mu yindi mirenge sosiye ishinzwe amazi mu Rwanda WASC imaze kugeza abakozi babiri ku ruganda. Abo bakozi bazaba bashinzwe guhuza imiyoboro.
Kigali water, urundi ruganda rw’amazi rurimo kubakwa ku mugezi w’Akagera ruzatunganya 40,000 m3 z’amazi ku munsi. Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzarangiza imirimo mu kwezi kwa Kamena 2020.
Mu gihe inganda zombi zizaba zirangiye amazi azaba ahagije kandi agera mu duce twose tw’Akarere. Ibigega byarateguwe hirya no hino kugirango bizafashe abaturage kwegerezwa amazi.