ABAJYANAMA B'AKARERE BASOJE ICYUMWERU CY’UMUJYANAMA BOROZA INKA IMIRYANGO ITANDATU IFITE INGO ZIYOBOWE N’ABAGORE
Abagize inama njyanama y’Akarere ka Bugesera basoje icyumweru cy’umujyanama cyari cyatangirijwe mu murenge wa Mayange ku itariki ya 22-28 Gashyantare 2025, mu gikorwa cyahujwe no kuremera inka imiryango itandatu ifite ingo ziyobowe n’abagore, basaba abazihawe kuzifata neza kugira ngo zizabagirire akamaro.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Munyazikwiye Faustin yavuze ko ari igikorwa cyagenze neza kuko bongeye kubona umwanya wo kuganira n’abaturage mu mirenge itandukanye igize akarere ka Bugesera ashimira abaturge bagize uruhare mu cyumweru cy'umujyanama, haba mu gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo rusange ndetse n'ibyihariye kugira ngo bafatanye n'Abajyanama kubishakira ibisubizo birambye.
Muri iki gikorwa cyo gusoza icyumweru cy'umujyanama,Abanjyanama b'Akarere boroje inka imiryango itandatu ifite ingo ziyobowe n'abagore. Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera Munyazikwiye Faustin yasabye abahawe izi nka kuzifata neza zikazabafasha kwikura mu bukene bagatera imbere mu mibereho n'ubukungu mu miryango.
Nyuma y'igikorwa cyo gusoza ku muragagaro Icyumweru cy'Umujyanama, habayeho gushimira amakipe y'umupira w'amaguru yakinnye kuri uyu munsi, yahuje abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare ndetse n'abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bakorera mu Karere ka Bugesera warangiye kuri penaliti 4-5 nyuma yo kuganya ibitego 2-2.

Perezida w'inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera, yasabye inka kuzifata neza zikazabafasha kwikura mu bukene bagatera imbere mu mibereho n'ubukungu mu miryango.
Nyuma y'igikorwa cyo gusoza ku muragagaro Icyumweru cy'Umujyanama, habayeho gushimira amakipe y'umupira w'amaguru yakinnye kuri uyu munsi, yahuje abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare ndetse n'abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bakorera mu Karere ka Bugesera.
