ABAGERA KU BIHUMBI 46 BAGIYE GUSUZUMWA KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA N’IY’IBERE
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 03 Werurwe 2025, ku bufatanye bw'Akarere ka Bugesera n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima n’Umuryango Imbuto Fondation, habaye inama yo gutegura ubukangurambaga bwo gusuzuma no kurandura burundu kanseri y'inkondo y'umura n'iy'ibere.
Ni inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa b'Akarere bafite aho bahuriye n'ibikorwa byo kwita ku buzima.
Kuva tariki ya 1 Mata 2025 kugeza tariki ya 4 Nyakanga 2025, mu gihe kingana n’amezi atatu, mu Karere ka Bugesera hazakorwa ubukangurambaga bwo gusuzuma no kurandura burundu kanseri y’inkondo nk’imwe mu ndwara ihitana ubuzima bwa benshi ku Isi.
Ni ubukangurambaga buzakorerwa hirya no hino ku bigo nderabuzima byo mu karere ka Bugesera ndetse no ku bitaro bya Nyamata bikozwe n’inzobere mu gusuzuma no kuvura kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere.
Mu nama nyungurana bitekerezo yabaye uyu munsi yibanze ku kugaragariza buri rwego icyo rugomba gukora kugira ngo Umubare w’abagore n’abakobwa bazitabire banahabwe serivisi zijyanye no gusuzumwa ndetse no kumenya uko bakwirinda kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere muri iki gihe cy’ubukangurambaga.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko ubu bukangurambaga bwitezweho umusaruro munini kuko buzasiga abaturage b’Akarere ka Bugesera bisuzumishije kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere bityo bikabafasha kumenya ubuzima bwabo buhagaze ndetse bagira n’amakuru ahagije kuri izi ndwara.
Yagize ati: “Turasaba buri wese gushyira mu bikorwa ubu bukangurambaga, buri muturage ugenewe iyi serivisi akagerwaho nta gucikanwa.”
Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kurandura burundu Kanseri y’Inkondo y’Umura mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2027, mbereho imyaka itatu kuri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryihaye.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura (#NCDs) mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe kuwanya indwara, Dr. Uwinkindi François yagaragaje ko kanseri y'inkondo y'umura n'iy'ibere ziri muzihitana abantu benshi, asaba buri wese gukangurira abaturage kwitabira gahunda yo kwisuzumisha kare no kwivuza neza.
Yagize ati:”Umubare munini wabarwara iyi kanseri ni abo mu buhugu bifite sisitemu y’ubuvuzi bukiri hasi, bityo bigendanye na gahunda igihugu cyihaye yo kurandura iyi kanseri muri 2027 biradusaba ko tugira ubufatanye ku buryo tugera kuri iyi ntego. Ni yo mpamvu dusaba buri wese kwisuzuzumisha kugira ngo amenye uko ahagaze uwo dusanze afite ubwandu bwayo tumwiteho hato atabura ubuzima.”
Visi Meya Imanishimwe yashimiye ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu gufatanya n’akarere ka Bugesera gukora ubukangurambaga bugamije gusuzuma no kurandura burundu kanseri y'inkondo y'umura n'iy'ibere, asaba abitabiriye inama yo kubutegura gushyira mu bikorwa ibyayigiwemo.
Kanseri y’inkondo y’umura isiga ingaruka nyinshi zirimo kudakama kw’imihango cyangwa ntize mu buryo busanzwe. Ikomeje gufata intera nini mu kwangiza ubuzima bw’igitsina gore.
Mu karere ka Bugesera biteganijwe ko abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 46 ari byo bazasumwa kanseri y’umura muri ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu.



