Bugesera ; 2017 uzarangira 60% y’ingo zifite amazi meza

Abaturage ibihumbi bitanu bo mu tugari twa Kintambwe na Nemba bagejejweho amazi aturutse mu gishanga cya Mugina mu murenge wa Rweru. Uwo muhango wabereye mu Murenge wa Rweru, umunsi hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amazi. Umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Nzangwa Mukeshimana Agnes avuga ko byabaye igisubizo, kuko amazi yakoreshwaga muri icyo kigo nderabuzima babaga bayavomesheje amagare, ikindi kandi mu Barwayi 60, 50 muri bo babaga barwaye indwara ziterwa n’amazi mabi. Umukozi ushinzwe amazi n’isukura mu karere ka Bugesera Kananga Jean Damascene, asobanura ko hagiye habaho kudahuza imbaraga kw’akarere n’abafatanyabikorwa bako, buri umwe agakora ibye ku giti cye ntibitange umusaruro, ubu gahunda yo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa, bayitezeho igisubizo kirambye ku buryo uyu mwaka wa 2017 uzarangira 60% y’ingo zifite amazi meza bihwanye na metero cube ibihumbi icumi z’amazi azagezwa ku baturage. Kananga avugako hari hasanzwe metero cube 3600 ku munsi, muri zo 3200 zituruka ku ruganda rwa Ngenda, 400 zigaturuka ku isoko ya Rwakibirizi, n’ubu buryo bw’amazi bwashyizweho hakoreshejwe imirasire y’izuba mu Murenge wa Rweru buri gutanga metero cube 80 ku munsi. Ayo mazi yamaze kwiyongera kubera uburyo bwo gutunganya amazi y’ikiyaga cya Gashanga bwagejejwe ku baturage bo mu murenge wa Juru. hari uburyo bwo kuyongerera ubuziranenge bwashyizwe ku ikubitiro ku kigo nderabuzima cya Nzangwa no ku rwunge rw’amashuri rwaho. Abaturage bavomera ku yandi mavomero bo basabwa kudahita batangira kunywa ayo mazi mu gihe hakiri gushakishwa kuyongera ubuziranenge. Mukantare Jacqueline