BIYEMEJE KUNOZA IMIKORANIRE MU KUGERA KU NTEGO Y’UBURYO BWO KWINJIZA IMISORO
Mu rwego rwo kunoza imikoranire mu kugera ku ntego y’uburyo bwo kwinjiza imisoro, abagize inama ngishwanama ku musoro mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Kamena, barebeye hamwe umusaruro w’imisoro akarere kinjije mu mwaka wa 2024-2025, banafatira hamwe ingamba z’uburyo bwo kongera imisoro mu bihe biri imbere.
Iyi nama yahuje abakozi bashinzwe imisoro ku rwego rw’Akarere n’imirenge, hamwe n’abahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Bugesera, yitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro mu Ntara y’Iburasirazuba, Musafiri Egide n’inzego z’Umutekano.
Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mutabazi Richard, yashimye uruhare abakozi b’imisoro n’abikorera bagira mu iterambere ry’Akarere, anagaragaza ko kugira ngo intego z’iterambere zigerweho, ari ngombwa ko abaturage basobanukirwa akamaro ko gusora kandi bagasora ku gihe.
Yagize ati: “Gusora ni inshingano ya buri muturage kandi ni yo shingiro ry’iterambere rirambye. Tugomba gufatanya mu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ko umusoro atari igihano, ahubwo ari umusanzu wabo mu kubaka igihugu.”
Ku ruhande rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Musafiri Egide yagaragaje ko hakiri icyuho mu myumvire y’abaturage ku bijyanye no gusora, asaba abashinzwe imisoro ku nzego z’ibanze n’abikorera gufatanya mu gutanga ubutumwa bwubaka.
Yagize ati: “Tugomba gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze n’abikorera kugira ngo ubutumwa bugere kuri bose, cyane cyane mu cyaro. Ibi bizadufasha kongera umubare w’abasora, bityo n’iterambere ry’igihugu ryihute.”
Abitabiriye inama bemeranyije gushyira imbaraga mu bukangurambaga, harimo gukoresha inama rusange z’abaturage, amaradiyo y’uturere, n’ubufatanye bwa hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Iyi nama ngishwanama ni imwe mu bikorwa by’ubufatanye bugamije kwimakaza imiyoborere ishingiye ku bufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera, hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari ya 2024-2025, Akarere ka Bugesera kageze ku gipimo cya 108% mu kwinjiza aho kari kihaye intego yo gukusanya imisoro ingana na 4,209,683,964 Frw. Abitabiriye iyi nama biyemeje kurushaho kongera ingano y’imisoro akarere kazinjiza mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2025-2026.