BIMENYIMANA RENE DIDIER WASHINGTON YATOREWE KUBA UMUJYANAMA W’AKARERE

Bimenyimana René Didier Washington ni we watowe n'Inteko Itora kuba Umujyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, anarahirira gutangira gufatanya n'abandi Bajyanama b'Akarere gukora inshingano z'ubujyanama mu Karere ka Bugesera.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025 hatorwa Umujyanama Rusange wo kuzuza abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera, yitabirwa n’abagize inteko itora ku rwego rw’Imirenge n’ibyiciro byihariye. 

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Mukarurangwa Immaculee, Komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera. 

Mu butumwa Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Faustin Munyazikwiye, yagejeje kubitabiriye igikorwa cy’amatora, yahaye ikaze Bimenyimana René Didier Washington, watowe akanarahirira kuba Umujyanama, amwizeza ubufatanye busesuye mu Nama Njyanama y'Akarere ka Bugesera.

Yagize ati: "Umunjyanama mushya Bimenyimana René Didier Washington watowe kandi umaze kurahira tumuhaye ikaze kandi tumwijeje ubufatanye busesuye mu nama njyanama y'akarere ka ka Bugesera."

Guverineri w’Intara y’Ibirasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abitabiriye amatora yo kuzuza inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera n’abakandida biyamamaje, asaba Bimenyimana René Didier Washington watowe gufatanya n'abandi guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’Akarere ka Bugesera ndetse no kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: "Urwego rwa Njyanama ni rwo rukuru rufata ibyemezo ku rwego rw’Akarere, ibyemezo Komite Nyobozi ishyira mu bikorwa bishingiye cyane ku guteza imbere Akarere mu buryo bw’iterambere ndetse no mu buryo bw’imibereho myiza y’abaturage. Ni inshingano zikomeye ariko uko yazisobanuriye inteko itora twizeye ko ariko azazishyira no mu bikorwa kandi afatanyije na bagenzi be [Abajyanama].”

Bimenyimana René Didier Washington watorewe kuba umujyanama mu njyanama y’Akarere ka Bugesera yavuze ko yiteguye gukorana n’abandi bajyanama b’Akarere mu kurushaho gukorera ubuvugizi ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere Akarere ka Bugesera.

Ati: "Ni ugukora ubuvugizi, ijwi ry’abaturage nkarigeza muri Njyanama y’Akarere noneho tugashobora kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Bugesera kandi tukanabashishikariza kwiteza imbere. Tuzaharanira ko Akarere kacu gakomeza kugira isuku, nkuko kagizwe Umujyi ugaragiye Umujyi wa Kigali, tugafatanya twese hamwe mu mujishi w’imihigo kugira ngo gakomeze gatere imbere kandi gahore ku isonga.”

Mu busanzwe urwego rw’Inama Njyanama y’Uturere ruba rugizwe n’Abajyanama 17, mu Karere ka Bugesera, Bimenyimana René Didier Washington yatorewe gusimbura Uwubutatu Marie Therese umwe mu bari bayigize watorewe inshingano zo kuba Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye muri Nyakanga 2024.

Abagize Inteko itora mu kuzuza Inama njyanama y’Akarere ni Abajyanama rusange, Abagize Inama Njyanama y’Imirenge igize Akarere, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Karere, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Karere, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku Karere n’Abagize Komite y’Abikorera ku rwego rw’Akarere.

Guverineri w’Intara y’Ibirasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abitabiriye amatora yo kuzuza inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera n’abakandida biyamamaje.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bugesera, Faustin Munyazikwiye, yahaye ikaze Bimenyimana Rene Didier Washington, watowe akanarahirira kuba Umujyanama, amwizeza ubufatanye busesuye mu Nama Njyanama y'Akarere ka Bugesera.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umunyabanga Wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Mukarurangwa Immaculee, Komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize Inama Njyanama y’akarere ka Bugesera bitabiriye amatora. 

Abakozi ba Komisiyo y'Amatora mbere y'uko igikorwa cy'amatora gitangira babanje kurahirira imbere y'Inteko Itora.