AMBASADERI WA ZIMBABWE MU RWANDA YASUYE ISHURI RYA TTC NYAMATA

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yasuye Akarere ka Bugesera mu rwego rwo kureba imyigire n'imyigishirize mu Shuri Nderabarezi rya Nyamata ‘TTC Nyamata’ no kuganira n'abarimu bo muri iki gihugu bigisha muri iki kigo, ashima imikoranire myiza n'ubufatanye biri hagati ya Leta y'U Rwanda n’iya Zimbabwe mu rwego rw’uburezi.

Ni uruzinduko yagiriye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa gatanu, tariki 30 Gicurasi 2025, yakirwa n’Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard.

Prof. Charity Manyeruke yasuye ibice bitandukanye by’ishuri nderabarezi rya Nyamata, riherereye mu Murenge wa Nyamata, mu Kagari ka Kanazi birimo isomero ry’iri shuri, icyumba cy'ikoranabuhanga (Smart Classroom) n'icy’ubugeni ndetse n’ibindi.

Nyuma yo gusura ibi bice, Ambasaderi wa Zimbabwe, Prof. Manyeruke, yaganiriye n’abarimu baturuka muri iki gihigu bamusangiza imikorere n’imikoranire yabo n’abandi barimu muri iki kigo.

Ambasaderi Prof. Manyeruke yashimye imikoranire myiza n'ubufatanye biri hagati ya Leta y'U Rwanda n’iya Zimbabwe by’umwiharika mu rwego rw’uburezi asaba abanyeshuri kuzirikana ubu ubufatanye.

Yagize ati: “Banyeshuri mujye muhora muzirikana umubano wa Zimbabwe n’U Rwanda kuko ugamije guteza imbere uburezi mu mashuri. Nishimiye kubona ubufatanye mu burezi mu buryo bugaragara hano muri iki kigo cya TTC Nyamata.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda wasuye Akarere ka Bugesera, agaragaza intambwe imaze guterwa mu burezi nk’umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere uburezi.

Yagize ati: “Twishimiye kubakira mu Karere ka Bugesera. Turabashimira ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda na Zimbabwe muri gahunda yo guteza imbere uburezi. Muri iki gihe cy’imyaka itatu (3) abarimu bavuye muri Zimbabwe hari impinduka nziza mu myigire n’imyigishirize tumaze kubona mu mashuri yacu ndetse no ku banyeshuri; cyane cyane mu guteza imbere ururimi rw’icyongereza, gusangizanya ubumenyi bushingiye ku muco n’andi masomo.”

U Rwanda na Zimbabwe byashyizeho za Ambasade i Harare n’i Kigali mu mwaka wa 2019, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Zimbabwe kandi bifitanye amasezerano yo guhanahana abarimu bigisha amasomo y’icyongereza bagenzi babo, bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.