Ambasaderi Peter Vrooman mu Karere ka Bugesera

Kuwa 17 ukwakira 2018 Ambassador Peter Vrooman uhagarariye Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatanze inkunga y’amadorari ijana ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Mu ijambo rye Dr Jean Damascene Bizimana umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yavuze ko iyo nkunga izakoreshwa mu gihugu hose. Dr Bizimana yakomeje avuga ko iyo nkunga izafasha mu kubungabunga ibimenyetso bisaza birimo imyenda, imibiri y’abantu ishyinguye mu nzibutso, n’ibindi. Ubwo basuraga urwibutso Ambasaderi Peter Vrooman ari kumwe na Dr Jean Damascene Bizimana bakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard.