Amazi atunganyijwe nk'ayo mu ruganda mu Murenge wa Juru
Abaturage bo mu kagari ka Mugorore mu Murenge wa Juru mu karere ka Bugesera, baravuga ko uburyo bwa Greenwater Cleaning Solution bwashyizwe ku kiyaga cya Gashanga; bugiye kuba igisubizo cyo kurandura ibibazo baterwaga no kuvoma amazi y’ikiyaga.
Kuri uyu wa kane taliki ya 2/3/2017, abaturage bo mu kagari ka Mugorore nibwo bashyikirijwe ku mugaragaro amazi meza. Ubusanzwe abaturage bo mu Kagari ka Mugorore bavomaga amazi y’iki kiyaga bakaba ariyo bakoreshaga, ari nayo banywaga, ubu buryo bwo gutunganya amazi bashyiriweho wiswe Greenwater cleaning Solution, umushinga uhagarariwe n’umuterankunga Annika Johansson baravuga ko hari icyo buzakemura.
ku nkombe z’ikiyaga cya Gashanga ni ho hubakiwe akazu karimo amamashini akurura amazi mu kiyaga. Uko ayo mazi azakoreshwa, ako kazu gakikijwe n’amarobine abaturage bazajya bavomaho.
Annika Johansson wayazanye ubu buryo bwo gutunganya amazi y’ibiyaga n’imigezi bikorewe ku nkengero yabyo, avuga ko yamenye ko mu duce dutandukanye tw’u Rwanda hari ikibazo cy’amazi meza nyamara hari imigezi, inzuzi n’ibiyaga yaturukamo, ahita azana uburyo bwo kuyatunganya amavomo. Ku ikubitiro ayo mavomo ari ku nkombe z’ibiyaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ruzindaza Erick, avuga ko nyuma yo guhabwa aya mazi, abaturage aribo bagiye gusigarana inshingano zo kuyicungira ubwabo aho gutegereza ko hari undi ubibakorera. Ati: “Gucunga neza aya mazi nimubigeraho hazigwa uburyo bwo kuyazamura akava ku nkengero z’ikiyaga akagezwa ku musozi.
Mukantare Jacqueline