AMATSINDA Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA YARASHE KU NTEGO AGABANA ARENGA MILIYONI 12FRW

Abagize amatsinda 11 y’abantu bafite ubumuga bo mu Murenge wa Mareba bishimiye intambwe bamaze gutera mu mibereho n’ubukungu babifashijwemo n’Impuzamiryango yita ku bantu bafite ubumuga – NUDOR yabafasjije mu rugendo rwo kuzigama bakageza kuri 12,980,000 Frw.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, ubwo mu Murenge wa Mareba hakorwaga ubukangurambaga ku burenganzira no kudaheza abantu bafite ubumuga.

Bamwe mu bagize aya matsinda bashimira NUDOR yabahuguye ku buryo bwo kuzigama binyuze mu matsinda bishyiriyeho; bavuga kandi ko byabafashije kwiyubakamo icyizere no kwiteza imbere mu mibereho yabo.

Iriza Dina, ni komiseri imibereho myiza mu Nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, yagize ati: “Ibikorwa NUDOR yakoze byose mu kubakira ubushobozi aya matsinda y’abantu bafite ubumuga hirya no hino mu Karere kacu n’ahandi, tuzakomeza kuyishimira. Ndashimira kandi ababyeyi batagiheza abana babo bafite ubumuga, bityo nabo bakisanga mu muryango nyarwanda ndetse bakanagira uburenganzira. Ibyo rero kandi tubishimira Leta yacu ikomeza kutwitaho.”

Mukwiye Gaspard ushinzwe ibikorwa byo kwita ku bantu bafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, yibukije abantu bafite ubumuga ko Akarere kazakomeza kubashyigikira mu gutera inkunga amakoperative yabo.

Ati: “Ubuyobozi bw’Akarere kacu buri mwaka bushyira mu igenamigambi gutera inkunga no gukomeza gushyigikira abantu bafite ubumuga. Turabashishikariza kurushaho kugira ubumwe mu matsinda yanyu kugira ngo azavemo koperative ikomeye, ifite umushinga ubyara inyungu yisumbuye kuyo mukura mu matsinda.”

Umuyobozi w’umushinga Dukore Twigire wa NUDOR, Murekatete Brigitte, yagize ati: “Umushinga ‘Dukore twigire’ ugamije guhuriza hamwe abantu bafite ubumuga, kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bagahabwa inguzanyo bagakora imishinga iciriritse kugira ngo bashobore kwiteza imbere nk’undi munyarwanda wese. Aya matsinda abafasha kumenyana bakaganira kuko kwikura mu bwigunge ni ikintu gikomeye aya matsinda yadufashije.”

Mu Karere ka Bugesera habarurwa amatsinda y’abantu bagite ubumuga agera kuri 170 agizwe n’abanyamuryango 4,730, afite ubwizigame bungana na 98,044,000 ndetse n’inguzanyo ingana na 67,400,000.