Amatsinda y’abagore 370 bahawe inkunga ya miliyoni 26
Kuwa mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018 , abagore bakora ibikorwa bitandukanye by’ubukorikori 370 batewe inkunga. Iyi nkunga yahawe abagore bibumbiye mu matsinda 7 bo mu mirenge ya Shyara na Ntarama; inkunga yatanzwe ku bufatanye n’Umuryango Women for Women.
Bimwe mu bikoresho bahawe birimo imashini zigezweho mu budozi, izifashishwa mu nzu zirimbisha abagore, izifashishwa mu kuhira imyaka n’ízindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza Imanishimwe Yvette yasabye kubifata neza bikazabafasha kwiteza imbere ndetse bakaba bafasha n’abandi.
Ati “ Ibikoresho mubonye muramenye ntibizababere nka za nka za gitifu, inka baha abatishoboye usanga iyo zigize ikibazo, hari abamubwira ngo atware inka ye. Ni mwe mugomba kubicunga neza, mukabibyaza umusaruro mukiteza imbere, mukaba mwaremera n’abandi.”
Umuyobozi w’ Umuryango Women for Women mu Rwanda Uwimana Antoinette avuga ko uteza imbere umugore aba ateje imbere umuryango, akaba ariyo mpamvu bahisemo gufasha aba bagore bagahabwa ubumenyi butandukanye burimo gusobanurirwa amategeko yerekeye umuryango, ubuzima, ubucuruzi ndetse no kwiga imyuga ngo bubafashe kwiteza imbere.