Amasezerano y’ubufatanye hagati y’Akarere ka Bugesera na Police y’igihugu
Abapolisi bashyize umukono ku masezerano yo gukoresha amashanyarazi y’imirasire y’izuba ku ngo 108 zo mu kagari ka Buhara mu murenge wa ngeruka.
Amasezerano yanshyizweho umukono n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel mu izina ry’abaturage bahawe ayo mashanyarazi n’umuyobozi wa Police mu Karere ka Bugesera SP Rutagambwa Ildephonse. Ayo masezerano yashyizweho umukono ku munsi wo gutangiza ibikorwa bya Police mu Karere ka Bugesera. Kuri uwo munsi wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya police ntabwo ari amashanyarazi yonyine bitayeho n’ibindi bikorwa byarazirikanywe. Habumbwe amatafari azafasha kubakira ubwiherero abatishoboye
ACP Theos Badege umuvugizi wa police ku rwego rw’igihugu wari witabiriye umunsi wo gutangiza icyumweru cyahariwe Police cyiswe Police Week mu Karere ka Bugesera yavuze ko igikorwa cyo gufasha abaturage cyatangiye taliki 16/5/2016 kizasozwa taliki 16/6/2017. ACP Badege yavuze ko ibyo batanga byose bihabwa abaturage biri mu nyungu zabo.
Akomeza avuga ko impamvu bahisemo gutanga amashanyarazi mu murenge wa Ngeruka Ati : ‘’Ni uburyo bwo kunganira REG aho imiyoboro y’amashanyarazi ataragera’’. ACP Badege yongeye gusaba abaturage ubufatanye muri byose ati: ‘’Ibikorwa biva mu miyoborere myiza twafatanyije n’abaturage mu myaka 17 ishize bitangiye kugira umusaruro’’. ‘’Ati amasezerano y’ubufatanye n’abaturage ni uburyo bwo gushimangira ibikorwa bibakorewe’’. ACP Badege yasabye abaturage bahawe umuriro w’amashanyarazi kuzawukoresha.
Ibindi yijeje Abaturage bo mu Karere ka Bugesera ni ugukomeza kuganira ku bitagenda neza, kuri gahunda ziribana no kwirindira umutekano, n’ibindi.
Umunsi wo gutangiza icyumweru cya Police week mu Karere ka Bugesera cyashojwe hakinwa umupira w’amaguru wahuje abakinnyi b’ikipe y’umupira bo mu murenge wa Ngeruka n’ikipe y’abapolose. umukino warangiye ibitego ari 1/1. Hari mu rwego rwo kurushako kwegerana no gusabana.
Mukantare Jacqueline