Amasaka ntabwo yemewe guhinga mu gishanga

Amasaka ntabwo yemewe guhinga mu gishanga Abaturage bo mu murenge wa mwogo bahinga mu gishanga baburiwe ko uzahinga amasaka mu gishanga umurima azawamburwa ugahabwa undi. Impamvu igaragazwa n’abayobozi ni uko icyo gihingwa gitinda mu murima bigatuma ibindi bihingwa bidahingirwa igihe cyabugenewe. Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe imiyoborere ku Karere ka Bugesera Sebatware Magellan, wari wahagarariye Umuyobozi w’Akarere mu gikorwa cyo gucura imirwanyasuri. Mu mudugudu wa Gatwa Akagari ka Bitaba mu Murenge wa Mwogo abaturage bacukuye imirwanyasuri ku ubuso bwa hegitari 6 aho ubwitabire bwari abantu 450. Hari taliki ya 5/1/2017, Sebatware yakanguriye abaturage bari mu gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri mu kagari ka Bitaba, kwitabira guhinga ibihingwa byatoranyijwe. Sebatware yababwiye ko mu gishanga bazahingamo ibigori, soya n’indi myaka mu gishanga ndetse bakavugurura urutoki. Gahunda yo gucukura imirwanyasuri yatangijwe taliki 4 izarangira mu byumweru 3. Abaturage basabwa ko buri muturage azaba yaciye amatesi mu murima we. Nyuma y’icyo Igikorwa cyo, igenzura rizakorwa nyuma y’ukwezi kwa mbere. Mukantare Jacqueline