Amarushanwa ya Kagame cup ku rwego rw’Akarere

Amarushanwa ya Kagame cup ku rwego rw’Akarere Nyuma yo guhura kw’abahungu n’abakobwa mu mukino w’umupira w’amaguru ; imikino ihera ku rwego rw’akagari, mu bakobwa mu marushanwa Kagame cup umurenge wa Kamabuye watsinze igitego 1 ku busa bw’ikipe ya Rweru. ikipe yo mu murenge wa Ruhuha yatsinze ibitego 2 ku busa bw’ikipe y’umurenge wa Rweru. Muri gahunda y’imiyoborere myiza, Kuri iki cyumweru taliki ya 24/4/2016 mu Karere ka Bugesera ikipe y’abahungu bakina umupira w’amaguru bo mu murenge wa Ruhuha n’umurenge wa Rweru bakiniye ku kibuga cya Nyamata. Ikipe y’abakobwa bo mu murenge wa Rweru yakinnye n’ikipe y’Umurenge wa Kamabuye. Ku ikubitiro ayo marushanwa abera ku rwego rw’Akagari hagamijwe ko ikipe izasigara mu majonjora ku rwego rw’intara izakina ku rwego rw’igihugu. Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yavuze ko ayo marushanwa ari bumwe mu buryo bwo gushishikariza abaturage kwitabira siporo. Ati : «akorwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugaragaza ubumenyi n’ubuhanga mu mikino ». Nk’uko ushinzwe urubyiruko siporo n’umuco Bwana Rwumbuguza Felix abyemeza, abakinnyi ntabwo ubusanzwe ari ibyamamare bizwi mu yandi makipe asanzwe azwi. Bazamuka mu kagari batoranywa, hakurikijwe ubushake n’ubuhanga bwabo. Imikino itangira ihuza utugari, igasozwa habonetse ikipe ihiga andi makipe ku rwego rw’igihugu. . Ruhuha izahagararira Ku rwego rw’intara Akarere kazahagararirwa n’umurenge wa Ruhuha mu bahungu, ikipe y’abakobwa izahagararirwa n’umurenge wa Kamabuye. imikino usoza amarushanwa ku rwego rw’ Intara, ikipe yahize abandi, bahura ku rwego rw’igihugu. Mukantare Jacqueline