Amarushanwa Kagame Cup ni ubusabane n’ibyishimo

Amarushanwa Kagame Cup yatangiriye ku rwego rw’imidugudu ku mirenge no ku rwego rw’Akarere ubu ageze ku rwego rw’Intara. Ni amarushanwa asorezwa ku rwego rw’igihugu agatangwamo n’ibihembo bitandukanye. Aya marushanwa areba imikino itandukanye harimo umukino w’umupira w’amaguru, uwo  intoki, imikino y’abafite ubumuga iy’ igisoro, n’indi

Mu mikino yo ku rwego rw’Intara yabereye kuri stade ya Bugesera Abakobwa b'umurenge wa Kamabuye  mu karere ka bugesera ubwo bakinaga n’ikipe y’umupira w’amagru ya Nyakaliro mu Karere ka Rwamagana ikipe ya Kamabuye yatsinze ibitego 2-0 bya Nyakaliro. Naho ikipe y’abagabo ya Gishari Akarere ka Rwamagana yatsinze ibitego 2 -1 cya Gashora

Ikipe ikina umukino wo kubuguza y'Akarere ka Bugesera yabuguje n'ikipe ya Rwamagana mu  marushanwa Umurenge Kagame Cup yaberaye kuri Stade ya Bugesera. Mu kibuguzo cya mbere abagabo n'abagore b’Akarere ka Bugesera  batsinze imivuno 3-1 ya Rwamagana. Ikibuguzo cya kabiri nicyo cyagaragaje abazahagararira Intara. Mu kubuguza Dusabemariya Immaculée wo mu murenge wa Rilima yatsinze imivuno ine, Uwizeyimana Delphine wo mu murenge wa Nyamata atsinda imivuno itandatu na Hategekimana Jean Bosco wo mu murenge wa Rweru atsinda itandatu. Muri bane bahagarariye umukino wo kubuguza batatu. Byoya wo mu murenge wa Kigarama Akarere ka Rwamagana niwe uzafatanya n’itsinda ry’abantu batatu bo mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi w'Akarere Mutabazi Richard yashimiye abaje gushyigikira abitabiriye iyi mikino, avuga ko gushyigikira aya marushanwa Umurenge Kagame Cup ari  ukwishimira ibyagezweho birimo amahoro n’umutekano, ibibuga by'imikino n'imyidagaduro, amashuri, n'ibindi