AMAKIPE Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA YAMURIKIYE AKARERE IBIKOMBE BITANU AHERUTSE GUTWARA

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, Amakipe atatu y’Akarere ka Bugesera y’abantu bafite ubumuga yamurikiye Ubuyobozi bw’Akarere ibikombe bitanu (5) yegukanye mu marushanwa atandukanye yo ku rwego rw’Igihugu, arimo shampiyona, Umurenge Kagame Cup ndetse n’irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa cyo kumurikira Akarere ibi bikombe kikaba cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, na bamwe mu bajyanama mu nama njyanama b’Akarere.

Dusengimana Jean Luc, kapiteni w’ikipe ya Weelchair Basketball y’abafite ubumuga mu bagabo, yavuze ko we na bagenzi be bishimira ko abafite ubumuga bafashwa kugaragaza impano ndetse bakegukana n’ibikombe.

Ashimira kandi Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bubaba hafi, ati: “Muri uyu mwaka twari dufite intego yo gutwara igikombe tukakimurikira Ubuyobozi bw’Akarere kacu kuko butuba hafi buri munsi, rero twabigezeho kandi Akarere kaduteye imbaraga zo gukomeza kwitwara neza tukazana n’ibindi bikombe.”

Kapiteni w’ikipe ya Sitting Volleyball y’abantu bafite ubumuga y’abakobwa, Mulisa Hoziana na we ashimira Akarere ka Bugesera uburyo kita ku mikino y’abantu bafite ubumuga.

Ati: “Turashima Akarere ka Bugesera uburyo batuba hafi bigatuma tubona ibyo dukeneye byose kugira ngo tubashe gutsinda imikino itandukanye. Ibyo rero natwe bituma turushaho kugira ubumwe tugafatanya tukagera ku ntsinzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yashimiye aya makipe uruhare bagira mu guhesha ishema Akarere ndetse n’uburyo iyi mikino irushaho kubakira ubushobozi n’icyizere abantu bafite ubumuga.

Ati: “Twakinnye imikino myinshi ku rwego rw’igihugu; mu mupira w’amaguru, Volleyball, basketball, amagare n’ibindi, byose twarahatanye ariko muri sitting volleyball turagitwara. Rero hari icyo biba bivuze; icya mbere ni uko kugira ubumuga si ukudashobora. Ibyo rero turabizirikana, turabizeza ko tuzakomeza gufatanya kugira ngo ibikombe n’ibirenze ibi bizaze.”

Mu bikombe aya makipe yamurikiye Akarere ka Bugesera, harimo igikombe cya Champiyona n’icy’irushanwa rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, byombi byatwawe n’ikipe ya sitting volleyball y’abagore, icya Shampiyona n’icy’irushanwa rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mukino wa Wheelchair basketball mu bagabo ndetse n’igikombe cya Sitball mu bagore mu irushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Igihugu.

Ni ku nshuro ya 8 yikurikiranya kandi ikipe ya sitting volleyball y’abakobwa itwaye shampiyona y’Igihugu.