Amahirwe yo kuba muryango w’Afurika y’uburasirazuba

Amahirwe yo kuba muryango w’Afurika y’uburasirazuba Abaturage b’Akarere ka Bugesera barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba u Rwanda rwaragiye mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba. komisiyo y’Abasenateli y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu kiganiro bagiranye n’abaturage b’Umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera taliki ya 6/5/2015, aho babasobanuriye amahirwe bafite yo kuba u Rwanda ruri mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba. Abo baturage basabwe kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Itsinda ry’Abasenateli rigizwe na Senateri Jean de Dieu Mucyo, Appolinaire Mushinzimana na Senateli Jeanne d’Arc Mukakalisa ari nawe wari ukuriye itsinda ryari riyobowe, ryasobanuriye abaturage amahirwe bafite yo kuba imipaka y’ibihugu byo muri uyu muryango ifunguye ku buryo umuturage yinjiramo yerekanye indangamuntu gusa, gukorera ubucuruzi mu gihugu ushaka kandi wasoreye mu gihugu kimwe, kuba isoko ry’akazi ryaguye ku baturage bose mu bihugu byose no gushyigikirana mu mutekano ko babibyaza umusaruro. Abaturage bamwe bagaragaje kudasobanukirwa n’uyu muryango, abandi bavuga ko batewe impungenge n’umutekano mucye uba muri bimwe mu bihugu nk’u Burundi aho abaturage barimo kwicwa na Kenya aharangwa imitwe y’iterabwoba. Senateli Jeanne d’Arc Mukakalisa yasabye abaturage kudashingira kuri ibyo kuko ibihugu bikomeje kubiganiraho ku buryo mpungenge bafite zigiye kuvaho. Iri tsinda ry’abasenateli, ryasabye abaturage ko imishinga imwe n’imwe iciriritse urugero nko kotsa brochette n’ibindi bikorerwa mu Rwanda babijyana mu bindi bihugu, cyane ko nko muri Sudani y’Epfo hacyenewe imishinga myinshi y’abanyarwanda, mu gihe abaturage bo mu bindi bihugu byo muri uyu muryango bakomeje kuzana imishinga yabo mu Rwanda. U Rwanda rwinjiye mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba tariki ya 1 Nyakanga 2007, rusangamo ibihugu bya Uganda, Tanzaniya na Kenya, rwinjiriyemo rimwe n’Uburundi. Mu mezi make ashize igihugu cya Sudani y’Epfo cyinjiye muri uyu muryango, ubu bikaba bimaze kuba ibihugu bitandatu bigize uyu muryango. Mukantare Jacqueline