AKARERE N’ABAFATANYABIKORWA BAREBEYE HAMWE INGAMBA ZO KUZAMURA IMISORO YEGURIWE INZEGO Z’IBANZE
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’akarere barebeye hamwe ibyavuye mu bushakashatsi bugaragaza uburyo bwo gukusanya imisoro yinjizwa n'inzego z'ibanze n'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere rirambye icyiciro cya Kabiri NST2.
Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere dutandukanye tw’igihugu turimo; Musanze, Bugesera, Nyamasheke na Gisagara ndetse n’uturere tugize umujyi wa Kigali.
Innocent Ndahiro Ushinzwe imiyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe muri gahunda yo kurebera hamwe bwo gukusanya imisoro yinjizwa n'inzego z'ibanze buhagaze, imbogamizi zikirimo ndetse n’uburyo zanozwa.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abitabiriye iyi nama kugira imikoranire n’ubufatanye mu kuzamura imisoro yinjizwa n’akarere no kunoza imitangire ya serivisi, bigamije kwihutisha iterambere ry'Igihugu.
Yagize ati: ”Muri iyi nama tubonye ko hari ahakiri imbogamizi mu myinjirize y’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, ni ahacu rero mu gushaka uburyo twakosora ibitagendaga neza ndetse no gukora ubukangurambaga ku baturage kugira ngo twese dufatanyirize hamwe kunoza imitangire ya serivisi y’imisoro dukomeze duteze imbere igihugu cyacu.”
Muri iyi nama hagaragajwe ishusho rusange y'imitangire ya Serivisi zijyanye n’imisoro uterere twinjiza ndetse n'ibyandeweho muri ubu bushakatsi.
Muri ubushakashatsi hibanzwe ku ngamba uturere twahawe zo kwinjiza amafaranga binyuze mu misoro, birimo umusoro ku mutungo, umusoro ku bukode ndetse n’umusoro ku bucuruzi.
Mu ikusanyamakuru ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, rigaragaza ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera kuri 393 bari mu byiciro bitandukanye; abikorera, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa babazwa ku ruhare rwabo mu gutanga umusoro.
Nyuma yo kugaragarizwa ibyavuyemo, abitabiriye iyi nama biyemeje kurushaho kugira imikoranire mu gufatanya kuzamura imisoro yinjizwa n'inzego z'ibanze no kunoza imitangire ya serivisi; bigamije kwihutisha iterambere ry'Igihugu.
Iyi nama yitabiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere, inzego z'umutekano, abahagarariye abikorera, amadini n'amatorero n’abashinzwe imisoro ku mirenge.