AKARERE KA BUGESERA KAKIRIYE ISIGANWA RY’IMODOKA, “RWANDA MOUNTAIN GORILLA RALLY 2024”

Kuri iki cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira 2024, mu Karere ka Bugesera, hasojwe isiganwa ry'imodoka rizwi nka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024", ryegukanywe n'Umunya-Kenya Karan Patel.

Ni isiganwa ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu mihanda inyura mu Mirenge ya Rweru na Kamabuye. Umuhango wo kurisoza witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka, Gakwaya Christian.

Isiganwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’umubare munini w’abagore ugereranyije n’izindi nshuro by’umwihariko barimo n’abanyarwanda, aho abagore bagera kuri batandatu baryitabiriye barimo Queen Kalimpinya ukina atwaye ndetse n’abandi batanu bakina bafasha abandi kuyobora imodoka (Co-pilote) barimo Isheja Sandrine, Anita Pendo, Djamila Niwemugore n’abandi

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ari iby'agaciro kwakira irushanwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024. Yashimiye abariteguye ndetse n'abaryitabiriye, abizeza ko Bugesera nk'Akarere k'izingiro ry'Ubumenyi,Ubuhahirane,Siporo n'Ubukerarugendo bazakomeza kubakira neza.

Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema, yashimiye Akarere ka Bugesera kabereyemo isiganwa ry’imodoka, asaba ko hazanwa n’indi mikino itarahagera. Yashimiye kandi abaryitabiriye bose n’abagize uruhare mu kuritegura. Yabijeje ko n’andi marushanwa ari imbere azagenda neza kurushaho.

Irushanwa "Rwanda Mountain Gorilla Rally" ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 24, ryari rimaze iminsi ibiri rikinirwa mu Karere ka Bugesera mu mihanda irimo; uwa Gako, Nemba,na Kamabuye.

Umunsi wa nyuma w’iri rushanwa ry’imodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024", wakiniwe mu mihanda ya Nemba mu Murenge wa Rweru ndetse Kamabuye.