AKARERE KA BUGESERA KAGIYE GUFATANYA NA ELEKTA FOUNDATION MU KURANDURA BURUNDU KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA
Kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Gicurasi 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yakiriye Lacy Hubbard, Umuyobozi wa Elekta Foundation ikora ibikorwa byo gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura.
Mu biganiro aba bayobozi bombi bagiranye, baganiriye ku mikoranire mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu Karere ka Bugesera.
Elekta Foundation ni umuryango udaharanira inyungu ukomoka muri Suwede, wiyemeje guteza imbere ubuvuzi bw’indwara za kanseri mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.
Mu Rwanda, uyu muryango ukorana na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura no guteza imbere isuzuma rya kanseri y’ibere hakiri kare.
U Rwanda rwihaye intego yo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere mbere y’umwaka wa 2027.