Akarere ka Bugesera kabonye (Division Manager)

Akarere ka Bugesera kabonye (Division Manager) Bwana Nsanzumuhire Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera we ati: ‘’Uko imbaraga ziyongera bivuze ko ari ubushobozi bubonetse. Urugero twariho ruriyongereye’’. Hari mu muhango wo kurahira kwa Bwana Mushaija Gerard Division manager ubwo yarahirira igihugu ko azuza inshingano ahawe. Imbere y’abo bazakorana Kuri uyu wa gatanu taliki ya 18/11/2016, Bwana Mushaija Gerard ufite mu nshingano kunganira umunyamabanga Nshingwabikorwa gushyira mu bikorwa ibirebana no gutegura ingengo y’imari n’imikoreshereze yayo, hiyongeyeho amahugurwa y’abakozi n’amahugurwa abagenerwa, yagize icyo atangaza. Avuga ku nshingano ahawe, Mushaija yagize ati:’’Kugirango akarere gakore neza nzakorana n’abandi, mparanire ko Akarere kaba aka mbere’’. Asobanura uburyo azakoresha yavuze ko yiyemeje gutanga serivisi nziza yiteguye no kumenyekanisha ibikorwa by’Akarere. Ni ubwa mbere mu mateka y’Akarere ka Bugesera habaAho umukozi ufite inshingano ya Division Manager. Mukantare Jacqueline