Agato ke ni wo musanzu umuturage asabwa mu mihigo
Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera asaba abaturage ubufatanye mu gushyira mu bikorwa imihigo. Ati ‘’Umuturage asabwa ibyo ashoboye ; agato ke niwo musanzu asabwa’’. Bwana Nsanzumuhire yabwiye abaturage bo mu murenge wa Nyarugenge ko basabwa kwitabira mutuweli ikagera ku 100%. Ati: ‘’Natwe niko twabihize’’. Yabibukije na none ko basabwa no gutura mu midugudu kugirango bagezweho ibikorwa by’iterambere.
Abaturage b’Akarere ka Bugesera barasabwa uruhare mu gushyira mu bikorwa imihigo. Ibyo ni ibyagarutsweho na Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc Ushinzwe imibereho Myiza ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 15/9/2016.
Madamu Mukabaramba yavuze ko muri uku kwezi kw’imiyoborere hazitabwaho ibibazo bijyanye n’imiturire. Ati: ‘’Kizaba igihe cyo gukangurira abaturage guhinduka bakava mu mibereho ya kera’’. Abaturage bahamagarirwa kwitabira gutura mu midugudu kugirango babashe kugezwaho ibikorwa by’amajyambere. Madamu Mukabaramba yakanguriye abaturage gukoresha amashanyarazi ari ayakomoka ku mirasire y’izuba, biogaz cyangwa n’ubundi buryo. Madamu Mukabaramba asaba umuturage guhiga agaragaze uruhare rwe mu gukoresha amashanyarazi. Ati: ‘’Byagaragaye ko hari bamwe bagejejweho umuriro w’amashanyarazi ariko ntibayakoreshe’’. Hari n’abafite biogaz batabyaza inyungu nko mu guteka n’ibindi.
Ukwezi kw’imiyoborere ni gahunda ya Leta yatangiye mu mwaka 2011 aho abayobozi baganira n’abaturage ku bibazo bafite. Iyo gahunda ikorwa mu gihe cy’icyumwe inshuro ebyiri mu mwaka.
Mukantare Jacqueline