Agaciro k’umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ni imbaraga yo kuzamura umuturage
kuwa 8 werurwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umugore mu murenge wa Mareba abaturage bahanye ibikoresho byankenerwa mu buzima bwa buri munsi. Ibyo bikoresho byari bigizwe ahanini n’imyenda n’ibikoresho byo mu rugo. Icyo gikorwa cyagezweho binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, aho abagore baremeye bagenzi babo babana mu mugoroba w’ababyeyi.
Guhera 1975, Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wariho nk’uwo kwitabirwa mu gihe cyo kuwizihiza gusa. Agaciro wahawe ni imbaraga yo kuzamura umuturage mu iterambere binyujijwe muri gahunda zinyuranye Leta yashyiriyeho abanyarwanda. Ibyo byavuzwe n’umuyobozi w’Akarere Nsanzumuhire Emmanuel kuri uyu wa gatatu tariki 8/3/2017, umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umugore. Umunsi mukuru wazihirijwe ku rwego rw’Akarere ka Bugesera mu murenge wa Mareba mu kagari ka Nyakayenzi.
Mu Murenge wa Mareba gahunda yo kuremeranira binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, yahujwe n’umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umugore. Kuri uyu wa gatatu abaturage bagiye inama bagenera abaturanyi babo ibikoresho binyuranye byifashishwa mu rugo. Bwana Nsanzumuhire Umuyobozi w’Akarere avuga ko uwo muco wo kuremeranira ugaragaza ubushake bwo kwitangira wo kuzamurana mu iterambere.
Intumwa ya Rubanda Numukobwa Justine wari umushyitsi mukuru muri uwo munsi mukuru yavuze ko hari imyumvire ya bamwe mu bagore n’abagabo ikigaragara ko ari ihohotera rikorerwa mu miryango. Iyo myumvire itarahinduka bigira ingaruka ku muryango cyane ku burere bw’abana. Ati: ‘’Ibyo bijyanye no kubyara abo umuntu adashoboye kurera’’. Intumwa ya Rubanda Numukobwa avuga ko umuntu afite mu nshingano kwitaho abantu benshi ari umwe mu mbogamizi ahurana nazo bishobora gukurura amakimbirane mu muryango. Ati: ‘’Ubukene bwinjira mu muryango bugatera umwiryane’’.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kurya indyo yuzuye, abaturage bo mu Murenge wa Mareba bamuritse imyaka ihingwa mu migoroba y’ababyeyi. Intumwa ya rubanda yasabye abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi kubera ko uretse kuganira ku bibazo biri mu gace barimo, bafashanya gukora akarima k’igikoni, igikoni cy’umudugudu mu rwego rwo kwitaho ibikorwa bijyanye no kurwanya imirire mibi.
Mukantare Jacqueline